FARDC na Wazalendo basubiranyemo bararasana bamwe barapfa

FARDC na Wazalendo basubiranyemo bararasana bamwe barapfa

Feb 19,2024

Ubushyamirane hagati y’ingabo za Congo FARDC na Wazalendo bwafashe intera ikomeye. Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye.

Ibi byabereye ahitwa Lac-Vert ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare nk’uko Bwiza ibivuga.

Dedesi Mitima uyobora agace imirwano yabereyemo, yavuze ko abasirikare batatu ba Congo bapfuye, ku ruhande rwa Wazalendo hapfa babiri.

Yagize ati: “Hari impungenge hano ISTA (Goma). Twabashije kumenya abantu batanu bapfuye, barimo Wazalendo babiri n’abasirikare batatu ba FARDC.”

Mitima yavuze ko batabashije kumenya intandaro y’amakimbirane, ariko ko abaturage babashije kugera aho byabereye batabara inkomere.

Igisirikare cya Congo ntacyo kiravuga ku byabaye.

Impande zombi zasubiranyemo mu gihe aba-Wazalendo basanzwe bafasha FARDC mu ntambara imaze imyaka ibiri irenga ihanganyemo n’umutwe wa M23.