U Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’indege z’intambara za FARDC
U Rwanda rwatangaje ko rufite uburenganzira bwo kurinda umutekano warwoU Rwanda rwatangaje zimwe mu ngamba rwafashe zo kwirinda ibitero bya Congo
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero.
U Rwanda rwemeje ayo makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024.
Ni nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakunze kwigamba ko ateganya kugaba ibitero ku Rwanda, mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame.
Ni umugambi kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko ashyigikiye, kuko usibye kuba RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, na we arushinja gutera inkunga inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bwe.
Bijyanye n’uyu mugambi, u Rwanda rwatangaje ko rudashobora kujenjekera amagambo ya Tshisekedi, ndetse ko rwamaze gufata ingamba zirimo izo kugura intwaro zo kurinda ikirere ndetse n’izo guhanura drones za CH-4 RDC yaguze mu Bushinwa.
Guverinoma yagize iti: "Abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, ntibahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. U Rwanda ntirushobora kujenjekera aya magambo, ari na yo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo."
Mu ngamba u Rwanda rwafashe harimo "izo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cyarwo no gucungira hafi ibindi bikorwa bya gisirikare byo ku rundi ruhande nyuma y’aho hagaragaye ko RDC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’intambara za Congo".
U Rwanda rwatangaje iby’izi ngamba, mu gihe ku wa 17 Gashyantare Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarusabye kuvana bwangu muri RDC "ingabo na za missile zihanura indege ruhafite".
U Rwanda kandi rwagaragaje ko usibye kuba ruhangayikishijwe no kuba RDC ishobora kurutangizaho intambara, runahangayikishijwe n’uko iki gihugu gikomeje kwirengagiza amasezerano ya Luanda na Nairobi hanyuma amahanga ntagire icyo abikoraho.
Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Kinshasa yongereye Ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ikanatangiza ibitero simusiga ku nyeshyamba za M23 ifatanyije n’abarimo FDLR.
Imirwano hagati y’impande zombi imaze iminsi ibera mu bice bya Teritwari ya Masisi.
U Rwanda ruvuga ko Kinshasa yahisemo kugaba ibitero karahabutaka kuri M23 mu rwego rwo kwirukana ku butaka bwayo ziriya nyeshyamba ndetse n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kugira ngo batatanire mu bihugu byo mu karere.
Rwongeye gushimangira ko rufite uburenganzira busesuye bwo gufata ingamba zo kurinda umutekano n’ubusigire byarwo, igihe icyo ari cyo cyose ibishaka kubihungabanya bikigaragara.
SRC: Bwiza