Nangaa yahishuye icyo bagiye gukorera Tshisekedi nyuma yo kwanga imishyikirano
Nangaa yavuze ko aFC igiye kujya i Kinshasa gukuraho Tshisekedi
Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, avuga ko urugendo rwo kubohora Congo rugikomeje kuko ngo Perezida Tshisekedi yamaze kurenga umurongo utukura ndetse ku buryo akwiye gufungwa .
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Libre, yavuze ko bitewe n’ubwicanyi,kuvangura amoko,kugoreka inzego z’ubutabera byaranze Perezida Tshisekedi,ari bimwe mu byagaragaje ko yamaze kurengera ku buryo AFC yiteguye kumukura ku butegetsi isaha iyariyo yose.
Yagize Ati“Tshisekedi niwe wateye umutekano muke, ategura imitwe yitwaje imbunda n’ubwicanyi bwa korewe Abasivile.Tshisekedi akwiye kubazwa urupfu rwa ba general barimo Delphin Kahimbi, Timothée Mukunto, kimwe na Ange Matondo na William Ngoy wapfiriye mu rwego rw’u batasi.”
Nangaa avuga ko ihuriro rya AFC ayoboye, ritazajenjekera ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi kuko buteje ikibazo imbere mu gihugu , mu karere iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo giherereyemo, ndetse no k’urwego mpuzamahanga.
Yemeza ko nta mpungenge AFC itewe n’i ngabo za SADC kuko ntacyo zabakoraho mu gihe intambara iri kubera muri RDC ishingiye ku bibazo biri hagati ya banyekongo.
Ati: “Tuzajya i Kinshasa gukuraho abantu bishimira ivangura moko, dushireho iherezo kuri ubu butegetsi bubi.”
Kugeza ubu umutwe wa M23 uri mitwe yibumbiye muri aya mashyaka, yamaze kwigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo.