Goma: SADC na MONUSCO bikomeje gukaza ubwirinzi no kwitegura igitero cya M23 - AMAFOTO

Goma: SADC na MONUSCO bikomeje gukaza ubwirinzi no kwitegura igitero cya M23 - AMAFOTO

Feb 20,2024

Ingabo za SADC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari gukaza ibirindiro mu mpande zitandukanye zikikije umujyi wa Goma n’umujyi wa Sake kugirango bahangane n’inyeshyamba za M23.

Umuvugizi w’ingabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye i Goma, Lt Col. Kedagni Mensah, avuga ko ihungabana ry’umutekano ku Muhanda wa 2 muri Kivu y’Amajyaruguru ryatumye MONUSCO na yo ikaza ibirindiro byayo by’imbere.

Mu kiganiro na Radio Okapi kuri iki cyumweru gishize, itariki ya 18 Gashyantare, uyu musirikare mukuru wa MONUSCO yongeye gusaba kwirinda ibihuha bibashinja gukorana na M23 ashimangira ko bigamije guteza urujijo.