Sobanukirwa byinshi ku mirongo iri mu kiganza cyawe ndetse n'icyo ivuze ku buzima bwawe bw'ahazaza
Igisobanuro cy'imirongo iba mu kiganzaIcyo imirongo yo mu kiganza isobanura ku buzima bwa nyiracyo
Benshi mu bafite ubuhanga bwo kureba ahazaza h’umuntu bibanda cyane mu kureba mu kiganza cy’uwo bashaka kurebera bagendereye kwita ku mirongo ikirimo.Muri iyi nkuru turaza kurebera hamwe icyo iyo mirongo isobanuye n’impamvu bamwe bagira mu kiganza imirongo 3 abandi bakagira 4.
Abitegereza ibi , bareba ku gitsina cya nyiri ikiganza, bakareba cyane ku mirongo ikirimo [Umubare wayo], bakaba bamenya ubutunzi azagira cyangwa ubuzima azabamo. Benshi bagira imirongo 3 mu kiganza cyabo bakivuka , mu gihe abandi baba bafite imirongo 4 ibi bikaba bishatse kuvuga ko ubuzima bw’umuntu bugira igisobanuro n’inzira azacamo byanga bikunze.
Abahanga b'abashinwa mu gusoma imirongo yo mu ntoki, bemeza ko ikiganza cy'iburyo gikoreshwa ku bagore mu gihe ku bagabo hakoreshwa ikiganza n'cy'ibumoso. Gusa hari n'abandi bemeza ko ibiganza byombi bikwiriye gusomwa.
Mu kiganza habamo imirongo myinshi ariko tugiye kwibanda kuri 4 y'ingenzi muri yo: Umurongo w'ubuzima, Umurongo w'umutima, Umurongo w'ubukungu n'umurongo w'ubuhanga.
Ikiganza kirimo imirongo 3
Ikiganza kirimo imirongo 4
1. LifeLine(Umurongo ugaragaza ubuzima): Uko uyu murongo uba muremure ni ko biba byiza kurushaho. Kuba muremure kwawo ntaho bihuriye n'igihe umuntu azamara ku isi ahubwo bigaragaza ubuzima yifitemo muri we.
Uko urushaho kwiheta no kuba muremure ni ko umuntu arushaho kuba afite imbaraga n'ubuzima bwiza muri we. Abantu bafite uyu murongo ari muremure bakunze kuba beza mu mikino inyuranye isaba imbaraga.
Abafite uyu murongo mugufi kandi utihese cyane ndetse wegereye igikumwe bakunze kunanirwa vuba.
Mu gihe umuntu afite iyi mirongo irenze umwe, bigaragaza ko umuntu afite ubuzima bwiza cyane muri we. Mbese ntibakunda kurwaragurika kandi bahorana imbaraga.
Mu gihe uyu murongo ufite udushami twinshi ku ntangiro zawo biba bivuze ko uyu muntu azagira ibibazo by'ubuzima nk'indwara mu busaza bwe.
Iyo hari akaziga muri uyu murongo biba bivuze ko azagira uburibwe cyangwa se azajya mu bitaro arwaye indwara ikomeye. Ubunini bw'uruziga bugaragaza ubukomere bw'indwara azaba arwaye.
Iyo uyu murongo usa n'ugororotse kandi uteganye n'umurongo wo hagati witwa Head line, biba bivuze ko uyu muntu ari intwari kandi kenshi yikura mu bibazo.
2. The Heart Line(Umurongo w'umutima): Uyu murongo kandi ukunze kwitwa umurongo w'urukundo. Ni umurongo uca mu kiganza uteganye neza neza n'intoki.
Uyu murongo wekereka cyane cyane ibijyanye n'amarangamutima, imyitwarire, imbamutima... Kugira muremure ni byiza kurushaho.
Iyo uyu murongo utangiriye kuri Mukuru wa meme, agashushanyo ka mbere i bumoso, bisobanura ko uzaryoherwa cyane mu rukundo.
Iyo utangiriye kuri musumbazose, agashushanyo ko hagati, bisobanuye ko umuntu yitekerezaho cyangwa yirebaho cyane kurusha umukunzi we.
Iyo utangiriye hagati ya musumbazose na nyangufi nyirazo, agashushanyo ka nyuma iburyo, bivuze ko uyu muntu akunda mu buryo bworoshye cyane, mbese ntibimugora kwinjira mu rukundo.
Uyu murongo niba ufitemo amakorosi, uyu muntu azakundana n'abantu benshi kandi urukundo rwe na buri umwe rumare igihe gito cyane.
Mu gihe harimo uruziga muri uyu murongo, ucagaguye cyangwa se hari indi mirongo iwunyuramo, bisobanuye ko na mahirwe menshi azagira mu rukundo rwe.
3. Money line or Fate Line(Umurongo w'ubukire): Ni umurongo uva mu kiganza hagati werekeza kuri Musumbazose. Usobanura ubukire no kugera ku ntego.
Mu gihe umurongo w'amafaranga n'umurongo w'ubuzima bitangirira ahantu hamwe, biba bisobanuye ko uyu muntu ahorana inyota yo gutera imbere kandi akigirira ikizere.
Iyo afite imirongo 2 y'amafaranga cyangwa y'ubukire biba bisobanuye ko azagira utuzi 2 cyangwa se ubucuruzi bwe ku giti cye.
Iyo umurongo w'ubukire urombereje(agashushanyo ka mbere ibumoso) biba bisobanuye ko azatera imbere cyangwa azakira bimworoheye. Ntakeneye gukora byinshi cyane kugirango abigereho.
Hari ubwo uyu murongo uba ucagaguye, biba bisobanuye ko uyu muntu azahindagura akazi cyangwa umwuga incuro nyinshi.
Mu gihe uyu murongo ari mugufi cyane, biba bisobanuye ko bishoboka ko uyu muntu azahagarara gukora mbere y'uko ajya mu kiruhuko cy'izabukuru.
4. The Head line(Umurongo w'ubuhanga): Ni umurongo utangirira hagati y'igikumwe: Meme, na murukuru wa Meme(urutoki rukurikira igikumwe).
Uburebere bwawo, ubunini, ibara byose bisobanuye byinshi ku bwenge bw'umuntu, guhanga udushya...
Iyo uyu murongo ari muremure, unanutse kandi utijimye cyane biba bisobanuye ko uyu muntu ari umuhanga kandi afite ubushobozi bwo gutekereza cyane. Ashobora kwiga amashuri ahambaye kandi akagera kure.
Iyo wihese cyane biba bisobanuye ko ashobora guhanga udushya.
Iyo uyu murongo ari mugufi biba bisobanuye ko uyu muntu afite ubushobozi bwo gukoresha amaboko cyane kurusha gukoresha umutwe. Kwiga ubumenyi ngiro byamworohera kurushaho.
Iyo umurongo w'ubuhanga urimo akaziga, ucagaguye cyangwa se urimo amakorosi, biba bivuze ko uyu muntu agorwa cyane no kwibuka, ashobora kuva mu byo yarimo gukora mu buryo bworoshye ndetse adashobora kwita ku kintu runaka igihe kirekire.
Ivomo: chinahighlights.com