Byinshi kuri Gombo ifasha abagore gushimisha abagabo mu gihe cy'akabariro bagaca ukubiri no kubaca inyuma
Gombo ni zimwe mu mboga zikoreshwa mu mafunguro atandukanye zikagira akamaro mu bice by’umubiri bitandukanye ariko zikagira umwihariko wo gufasha igitsinagore ku bijyanye n’imyororokere.
Iki kiribwa cyahawe izina rya Okra benshi mu banyarwanda bakacyita Gombo, cyakoreshejwe cyane mu bihugu birimo Ethiopia, Ertrea, Soudan, gikundwa n’abayoboke ba Islam bakomoka mu Misiri ndetse n’ahandi.
Biragoye kumenya igihe Gombo yinjiriye mu Rwanda ariko benshi barazimenye ntibasobanukirwa n’akamaro k’izi mboga zikungahaye ku ntungamubiri zikenerwa mu ngingo z’umuntu umunsi ku wundi.
Gombo yahawe amazina menshi arimo “Gumbo na Lady’sfingers”, zivugwaho byinshi birimo gutunganya umubiri w’umugore ugashimisha umugabo mu gikorwa cyo kubonana nk’abashakanye nk'uko bitangazwa n’ibinyamakuru birimo Researchgate.
Izi mboga zitwa Gombo zikunze kunyerera igihe zishyizwe mu mazi ashyushye ndetse zatekanwa n’izindi mboga zigatuma zoroshya isosi ikagira umushongi uryoheye ijisho.
Uretse kuba Gombo zifasha igitsinagore koroha mu myanya y’ibanga yabo bikoroha kuzana amavangingo agaragaza ko bishimiye igikorwa cyo gutera akabariro, zifasha abagabo kwisanga muri iki gikorwa bagacika no ku muco wo guca inyuma abo bashakanye bitewe n’ibyishimo bahabwa.
Si ibyo gusa kandi zifite akamaro gakomeye mu mubiri wa buri wese yaba igitsinagabo ndetse n’igitsinagore. Izi mboga zifasha umutima gukora neza ndetse zigasukura n’imiyoboro y’amaraso, zikagira ubudahangarwa bufasha amagufa agakomera zigafasha abagore batwite kurinda abana babo.
Biratangaje uburyo Gombo ikungahaye ku myunyungugu ihambaye mu buryo butagaragara. Ikize kuri potasiyumu, fibre na antioxydants ifasha ubuzima bw'umutima igakura n’uburozi mu mubiri, ndetse igafasha umubiri kugenzura isukari mu maraso n’ibindi.
Iki kiribwa kikaba n’ikinyobwa kirinda umubiri kwinjirirwa na kanseri. Abahanga mu gutegura amafunguro bavuga ko ziryoha igihe ziteguranywe ubuhanga izi ntungamubiri zikinjira byihuse.
Okra ushobora kuzikatira mu mazi ashyushye maze ukareka agahinduka akazuyazi maze ukayagotomera bikaba akarusho uri umugore witegura kubonana n’umugabo we zikagutegura mbere y'akabariro cyangwa zikakongerera ubushake.
Nubwo ziribwa ariko hari bamwe batemerewe kuzirya cyane cyane abafite ikibazo cy’igifu cyangwa bakazikoresha gake gashoboka, nyuma yo gufata andi mafunguro. Bitewe n’imiti uri kunywa, si byiza kurya Gombo mbere yo kubaza muganga akumva niba byabangikanwa.
Potassium ibonekamo irinda umuvuduko w’amaraso ndetse n’indwara z’umutima zakwibasira umuntu zikamuganisha ku rupfu. Zikungahaye kuri Fibre ishobora kugabanya Choresterol mu mubiri ugakora neza ndetse igasukura n’amara.
Folate ibonekamo ifasha imitsi y’umugore utwite ndetse zikarinda uymugotre kuzahazwa n’indwara dore ko barware byoroshye. Izindi ntungamubiri zifasha umugotre utwite zibonekamo hari nka Fer Calcium n’izindi.
Bombo yifitemo ikitwa Lectin irinda umubiri gufatwa na kanseri byoroshye cyangwa gufasha bamwe bamaze kuyirwara ntibazahaze cyane bakagabanyirizwa uburibwe.
Mu gihe okra idashobora kuba ikintu gikunzwe cyane, inyungu zimirire yacyo rwose iragaragara. Kuva gushyigikira ubuzima bwumutima nimiyoboro, no gucunga urugero rw'isukari y'amaraso, kugeza guteza imbere ubuzima bw'amagufwa, Okra irashobora kuba ibintu byinshi kandi byiza byiyongera kumirire yawe.
Ese abagabo nabo bazirya cyangwa zigenewe abagore gusa?
Izi mboga zigenewe buri wese kuko nta muntu udakenera izo ntungamubiri mu mubiri. Kuba benshi bizera ko Gombo yongera amavangingo abagore mu gikorwa cyo kubonana n’abagabo babo, ntibikuraho ko uwazirya wese yaba afite ubuzima bwiza.