Abasore: Amabanga 15 yagufasha gutereta umukobwa cyangwa umugore wese wifuza
Hari abasore bagorwa no gutereta bitewe ni isoni cyangwa kudasobanukirwa nuko bigenda cyangwa bajya gutereta bigapfa bataratera umutaru , mu bujyanama bwa buri munsi twaguteguriye uburyo butandukanye bwagaragajwe n’abahanga ndetse natwe twakoreyeho ubushakashatsi ku bantu batandukanye.
Burya umugabo wese ashobora gutereta umukobwa yifuza ,niyo yaba afite ubwiza bwagataganza cyangwa amurusha ubutunzi n’amashuri.iyo witinyutse kandi ukamwegera ukoresheje amabanga tugiye ku guhishurira
1. Ijwi ryawe mu ihe ugiye gutereta uzaryoroshye ,uvuge witonze kandi rigaragara ubwitonzi n’icyizere
Ijwi ry’umuntu rigaragaza byinshi ndetse rikaba ryagaragaza n’ibiri mu ntekerezo zawe ,guhura cyangwa kuvugisha umukobwa bwa mbere ijwi wakoresheje umusuhuza unamuvigisha niyo shusho ahanini asigarana kandi bigatuma akomeza kjugutekerezaho .kandi biba byiza umwertse ko utagira amagambo menshi kuko abagore muri rusange banga umugabo ugira amagambo menshi.
2. Niba wamukunze muganirize bwa mbere usa numwegereye kandi umwereka ko nta wundi witayeho nta nikindi kintu kikurangaje
Iyo umwegereye neza ntimuganire usa nuri kure bisaba kuvuga urangurura ,bituma aguha umwanya muri ako kanya akita kubiganiro muri kugirana ,kandi yo muganiriye ufite ibindi urangariye ,yenda ukinisha telephone nibindi ,bituma abona ko udakomeje kandi ko nta cyubahiro wamuhaye ibyo bikaba byaba intandaro yo kuzaguhakanira mu gihe umusabye urukundo. Kabone niyo we yaba afite ibimurangaje uzirinde ko wowe hari ibyakurangaza.
3. Mu biganiro mugirana shaka utujambo dusetsa kandi turyohereye amatwi ushyiramo
Burya muri rusange abagore bakunda umugabo /umusore utuma baseka kandi bakishima ,akenshi usanga nutuntu tubasetsa ari utugambo duto duto kandi tutitaho kandi aritwo bishakira ,nanone kandi buri muntu wese akunda kubwirwa amagambo nka Uritonda ,Urasa neza ,Useka neza ,Ufite umusatsi mwiza ,Wisize utuvuta duhumura neza,Uzi kureba imyenda myiza nandi menshi ashimagiza.
4. Shaka imvugo n’amagambo amushimagiza
Abagore bakunda umuntu ubashimagiza akabataka mu buryo bw’igitangaza,Iyo wakunze umukobwa niba hari nkakantu uzi akora neza ugomba kumubwira uti uri umuhanga ntawundi wakora biriya neza ,kandi ukimenyereza no gushima mu magambo ikintu cyose cyiza umubanaho.ibi bituma yumva ko ari agatangaza kandi ko umwitaho unahora umutekereza.
5. Jya umubaza utubazo duto tumwerekeyeho kandi niba ushaka ko mukorana ikintu runaka jya umusaba wimutegeka
Ni kenshi usanga umuntu ujya ku mutereta ukabaza izina na nimero gusa ,ariko biba byiza niyo umukobwa mwifuza mugiranye ikiganiro kirekire ucishamo ukamubaza utubazo duto duto tuvumbura amatsiko ,mbese ukamwereka ko ushaka ku mumenya .nanone ntugategeke umukobwa utarakubera umugore ,jya umusaba ,kandi umwereke ko afite amahitamo yo kwemera cyangwa kwanga.
6. Irinda kwibanda kubigaragara inyuma gusa umushimagiza ahubwo ita ku bintu bitagaragara
Gushimagiza umukobwa cyangwa umugore ni byiza ariko ntiwibande ku bwiza cyangwa ibindi bigaragarira buri wese ,ahubwo ita ku mushimagiza kubiri imbere ku mutima nko kumubwira ngo Ugira umutima mwiza,Uri umwana mwiza,Ugira umutima ufasha,Nkukundira uko wita kubandi nibindi byinshi,,,,,,,,Iyo wita ku bwiza bw’inyuma ashobora kubifata nkagahararo kandi ko ibyo byose bishobora gushira bitewe nimpamvu runaka ukamwanga.
7. Koresha imbaraga z’ikoranabuhanga gutuma murushaho kwigererana
Koresha whatsapp n’ubundi buryo bwose bwo kwandikirana no kuvugana hakoreshejwe ikoranabuhanga,ubigire nk’umuco byibuze uvuge uti buri gitondo na nimugoroba nzajya mwoherereza ubutumwa bugufi kandi ubikore buri munsi udasibiye kabone niyo we yaba adasubiza ,ariko burya arasoma kandi bimujya mu mutwe,ibi bituma agutekerezaho akazisnga ari mu mutego w’urukundo atakwigobotora.
8. Gerageza umufashe uko ushoboye
Niba agize akantu agusaba ko wamufasha ,gakorane umutima mwiza kandi umwereke ko umuri hafi,si ngombwa ubufasha bw’amafaranga ushobora nko kumushyirira muri telephone application yenda nka whatsapp , nizindi nziza, ushobora kumufasha kwandika ibaruwa isaba akazi no kumudeporeza yenda, ushobora kumufasha gushaka kuri murandasi scholarship nibindi byinshi,,,,,,,,
9. Mugaragarize ko uri umuhanga
Burya abagore bose bakunda umugabo w’umuhanga kandi wita kubyo akora,niba ubonye umwanya uzamwereke ko ukunda umurimo kandi uri ntyoza mubyo ukora ,uzirinde kwirarira kuko nabyo byagukura amata ku munywa ariko wihagarareho,si ngombwa ko waba umuhanga mu mibare cyangwa muri chimie kugira ngo ukindwe ,ibyo waba urimo byose bibemo umuhanga
10. Mugaragarize ko uri umugabo udahinduka ku ijambo kandi wihagararaho
Kora icyo wasezera numuntu ku gihe kandi uko wabyiyemeje kabone niyo yaba atariwe ari undi,ujye wubahiriza amasezerano yose mugirana ,ntugahuzaguriko mubyo ukora cyangwa mu biganiro mugirana ,ibi bituma akubona mu isura mbi.
11. Mu gihe muganira Garagaza kumwenyura no ku muhanga amaso
Iyo muganira muhange amaso ariko utamutumbiriye ,ibi bimigugaragariza ko umwitayeho kandi ko ibiganiro muri kugirana uri kubiha agaciro.Cishamo kandi umwnyure ariko udaseka cyane ,
12. Mu biganiro mugirana ,Cishamo utuganiro dutebya
Utugambo dutebya abagore baradukunda kuko dutuma baseka,kandi tunakangura ubwonko bwabo bakita ku biganiro byawe kandi bigatuma ahora ararikiye ko muganira,ibi bigatuma umufatisha mu buryo bukoroheye kuko nawe aba yifuza ku guhora hafi yiyumvira uburyohe bw’ibiganiro byawe.
13. Uzirinde kubeshya
Uzirinde kubeshya ikintu icyo aricyo cyose,niyo kaba ari akantu gato,kabone niyo waba ubeshya undi utari umukobwa wifuza,kuko iyo akubonyeho akageso ko kubeshya biba birangiye ,ingeso yo kubeshya igitsinagore kiyangha kubi.
14. Mu gihe muri kumwe ukore kuburyo yumva yakwigumira hafi kndi nta pfunwe umuteye
Ugomba kwambara neza ,Ugahumura neza yewe muri rusange ukaba usa neza,ukamuganiriza akishima ,ntutume yicwa n’irungu,ibi bituma atekereza uburyo byaba ari nka paradizo muhoze mu buzima bw’uburyohe nkubwo muri kumwe
15. Gerageza wumve amarangamutima ye
Ugerageza gusoma amarangamutima ye ,ukamufasha kwishima mu gihe hari ibyishimo kandi yagira nibyago ukamuba hafi,ukamwereka ko mu bihe byose muri kumwe kandi ko udasiba kwita ku bye.
Ubu buryo bwose tuvuze nubukurikiza uzabona urukundo rwiza kandi uzabasha gutsindira umutima wose wifuza ,kandi bwanakoreshwa nuwarangije guhabwa urukundo cyanwa umugabo wubatse bityo ubuzima bw’urukundo bukamubera nka Paradizo.