Guinée: Gen Mamadi Doumbouya arashaka kongera igihe cy'inzibacyuho yari yarahawe
Itsinda rya gisirikare riyobowe na Gen Mamadi Doumbouya ryatangiye kugisha inama no gusaba ibihugu by’inshuti kurishyigikira, hakongerwa igihe inzibacyuho muri Guinée yagombaga kumara.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko ubuyobozi bwa Guinée bwifuza kongera umwaka ku gihe ntarengwa bwari bwarahawe n’Umuryango wo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO).
Ubusanzwe inzibacyuho y’imyaka ibiri yagombaga kurangirana na 2024, icyakora abari ku butegetsi bifuje ko yageza mu mpera za 2025 nk’uko RFI yabyanditse.
Guinée yohereje intumwa mu bihugu bikomeye by’u Burayi nk’u Bufaransa n’u Budage kugira ngo babyumvishe impamvu bashaka kongera igihe cy’inzibacyuho.
Hashize iminsi mike Doumbouya asheshe Guverinoma yagiyeho amaze gufata ubutegetsi mu Ukuboza 2021.