RDC yababajwe cyane n'amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi

RDC yababajwe cyane n'amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi

Feb 22,2024

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yababajwe n’amasezerano u Rwanda ruherutse kugirana na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), y’ubufatanye mu kubyaza umusaruro urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 19 Gashyantare 2024, agamije ubufatanye mu ituganywa ry’amabuye y’agaciro hagamijwe kuyongerera agaciro, guhangana n’ubucukuzi bwayo butemewe n’amategeko, gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ryayo.

Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, yatangaje ko u Rwanda rufite umutungo kamere mwinshi wafasha abaturage guteza imbere kandi ukanafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Jutta yagize ati “U Rwanda rufite umutungo kamere mwinshi warufasha guteza imbere abaturage barwo kandi ukanafasha mu guteza imbere gahunda yo kubungabunga ibidukikije.”

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2024, yamaganye aya masezerano kuko ngo aha imbaraga u Rwanda; igihugu ashinja “gusahura” amabuye y’agaciro y’iwabo.

Lutundula yagize ati “Guverinoma ya RDC yubaha ubusugire bw’impande zagiranye amasezerano ariko irayamagana kuko aha imbaraga isahurwa ry’amabuye y’agaciro y’Abanye-Congo rikorwa n’u Rwanda. Munsi y’ubutaka bw’u Rwanda nta mabuye y’agaciro y’ingenzi arimo (Coltan, Cobalt, Lithium, Niobium, …)”

Uyu muyobozi yagaragaje ko EU itabaniye neza RDC kuko na Pologne, igihugu kiri muri uyu muryango, iherutse gusezeranya u Rwanda ko izarutabara mu gihe hari umwanzi washaka kurutera. Ati “Ni igikorwa kitari icya gicuti kidashyigikira ukwizerana kuri hagati ya RDC na EU.”

Lutundula yasabye EU gutanga ibisobanuro kuri aya masezerano Komisiyo yayo yagiranye n’u Rwanda, kuko ngo agaragaza imyitwarire iteye urujijo y’uyu muryango wiyemeje kugira uruhare mu guhagarika intambara ibera mu burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda rugaragaza ko rufite ubwoko bw’amabuye y’agaciro RDC yashyize ku rutonde rw’ayo rudafite, igasobanura ko ibirego birushinja gusahura ayo muri iki gihugu cyugarijwe n’intambara bidafite ishingiro.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe amabuye y’agaciro, peteroli na gazi, RMB, tariki ya 15 Gashyantare 2024 cyagaragaje ko mu 2023, amafaranga igihugu cyinjije mu mabuye cyohereje hanze ari miliyari 1,1 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 772 z’amadolari rwinjije mu 2022.

Muri aya mabuye, harimo Coltan miliyoni 18,9 z’amadolari, Zahabu yinjije miliyoni 202,5 z’amadolari na Gasegereti yinjije miliyoni 19,5 z’amadolari mu Ukwakira, Ugushyingo na Ukuboza 2023.

SRC: Igihe