Rusizi: Yirukanwe burundu ku ishuri nyuma yo kwerekana umukunzi we ku munsi wa Saint Valentin
Umusore w’imyaka 22 wigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) muri Koleji ya Nkanka mu Karere ka Rusizi akaba yiteguraga gukora ikizamini cya Leta, araririra mu myotsi nyuma yo kwirukanwa burundu azira kwerekana umukobwa w’umukunzi we ku itariki 14 Gashyantare ufatwa nk’umunsi w’abakundana (Saint Valentin).
Uwo munsi wahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uwo musore byatumye akoresha mu ibanga rikomeye ibirori,atumiramo abandi bahungu 15 na bo bafite abakunzi mu bakobwa bigana muri icyo kigo.
Abatumiwe na bo buri wese yazanaga n’umukunzi we, muri ibyo birori byabaye mu gihe abandi banyeshuri bari bagiye kurya muri ‘refectoire’.
Mbyayingabo Cyiza Modeste, Umuyobozi wa Koleji ya Nkanka, yahamirije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko batunguwe n’iyo myifatire y’abanyeshuri bateguye ibirori ndetse bagatoroka ikigo bajya kugura ibyo bifashishije birimo amandazi n’utujerekani tubiri tw’icyayi muri kantine y’ishuri.
Muri ayo ma saa mbiri z’ijoro, ubwo abandi banyeshuri bajyaga kurya, bo bafashe ishuri ryo mu mwaka wa gatanu, bajyanamo ibyo bari bateguye, batangira umunsi mukuru wari watumiwemo uwo mukobwa rukumbi wo mu rindi shuri ritari iryo mu wa 6.
Uretse uwayoboraga ibirori, buri musore watumiwe yinjiraga aherekejwe n’umukobwa w’aho ku ishuri w’inshuti ye (couple), ngo nta wari wemerewe kubyinjiramo ari wenyine.
Inkuru yamenyekanye ari uko abashinzwe imyifatire y’abanyeshuri bagenzuraga uko abana barya muri iryo joro, babonye harimo ababura benshi bibatera ikibazo.
Batangiye kuzenguruka ikigo babashakisha, babagwaho muri iryo shuri, ibirori bigeze aho umusore yerekana uwo mukobwa nk’umukunzi we anamuha impano.
Diregiteri Mbyayingabo ati: “Umwe mu bayobozi yarabakingiranye, tubabaza ibyo barimo, batubwira ko bari mu munsi w’abakundana bateguye, dutangira gusesengura iyi myitwarire.
Ku wa 19 Gashyantare twafashe icyemezo cyo kwirukana uriya wakoresheje icyo kirori, cyane ko butari ubwa mbere acika ikigo. Yari yarihanangirijwe bwa nyuma n’ababyeyi be barabisinyira ko niyongera ayo makosa azirukanwa burundu.”
Yaboneyeho gushimangira ko agakungu k’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa kari mu makosa azwi yirukanisha abanyeshuri muri icyo kigo.
Imvaho Nshya imubajije ikosa uriya musore yakoze ryamwirukanisha burundu kandi yiteguraga ikizamini cya Leta, yagize ati: “Ni menshi. Irya mbere ni ugucika ikigo akajya kugura amandazi hanze yacyo ari bukoreshe muri ibyo birori. Irya 2 ni ukwinjiza ibiryo cyangwa ibitemewe mu kigo kuko ashobora kuzana ibihumanye, ingorane byadukururira namwe murazumva.”
Yakomeje agira ati: “Ikosa rya 3 ni ukudekarara (déclarer) urukundo mu kigo kandi iby’inkundo mu mashuri ntibyemewe rwose, namwe ubwanyu muzi ingorane bishobora gukurura zirimo ubusambanyi abantu batarebye neza, gutwara inda zitateganyijwe bikurikiraho,n’izindi ngaruka. Irindi kosa ni ugukoresha ibirori mu kigo ubuyobozi butabizi.”
Abajijwe impamvu hirukanywe umwe, yasubije ko hirukanwe nyirabayazana wabyo, wari unasanganywe indi myitwarire mibi, abandi barimo uwo mukobwa wagaragajwe nk’umukunzi uwo munsi, batumwa ababyeyi.
Mbyayingabo Cyiza Modeste, yavuze ko nta wari witeze ko ibyo birori byakorwa mu kigo, ku banyeshuri bakabaye bashishikajwe n’amasomo, cyane ko harimo abitegura gukora ikizamini cya Leta.
Yavuze ko uyu musore atasaba imbabazi ngo ababarirwe kuko yarenze ihaniro, ahubwo ko yajya gushaka ishuri ahandi cyane ko n’amalisiti y’abazakora ikizamini cya Leta atarakorwa.
Imvaho Nshya yanavuganye n’abarebwa n’ikibazo cyane, bagira icyo bavuga.
Umusore we yabwiye Imvaho Nshya ko yumva nta cyaha yakoze cyamwirukanisha burundu, asaba Akarere kumurenganura akagaruka mu masomo.
Yagize ati: “Ikosa nemera ni ugukorera ikirori mu kigo bitemewe. Nateguye umunsi wanjye w’amavuko, bagenzi banjye bambwira ko nta wundi mwaka tuzongera guhura twese, bankorera ikirori. Buri wese yatanze amafaranga 500 tugura amandazi muri kantine y’ishuri tunatekesha icyayi utujerikani tubiri. Mu banyeshuri 33 buri wese yari yemerewe amandazi 4 n’igikombe cy’icyayi. Sinigeze ntoroka ikigo.”
Yavuze ko atigeze yerekana umukunzi kuko n’uwo mukobwa atari we wamutumiye ahubwo yatumiwe na mugenzi we wari usanzwe azi ko bari inshuti.
Ati: “Nta rukundo rundi dufitanye, ni ubucuti busanzwe butanakomeye sinzi impamvu babiremereza. Kunyirukana burundu numva nararenganye cyane. Nk’ubu nari mfite inzozi zo kuba ingabo y’igihugu. Banyirukanye baba banahombeje Igihugu cyane, kandi aho bigeze nta handi nabona ishuri.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dukuzumuremyi Anne-Marie, yabwiye Imvaho Nshya ko batari bazi iyo nkuru, ariko ko abanyeshuri batajya bakora amakosa ngo amategeko nakurikizwa akarere kanjye gusaba imbabazi.
Ati: “Kwaba ari ugukurura uburara kandi muzi ko hari n’amashuri abana barengera bakanishora mu busambanyi ku ishuri. Nihakurikizwe icyo amategeko y’ishuri ateganya jye numva nta kirenze icyo twakora.”
Umubyeyi w’uyu mukobwa ubwo yari amugaruye ku ishuri ku wa Kane tariki 22 Gashyantare, yabwiye Imvaho Nshya ko nk’ababyeyi be barwanaga n’amafaranga y’ishuri bazi ko umwana yiga nta bindi arimo ariko batunguwe no guhamagarwa n’ishuri.
Yavuze ko bagiye kurushaho kumukurikiranira hafi kugira ngo adatana akaba yajya mu bishobora kumwicira ejo heza.
Umukobwa yemera ko uyu musore yari asanzwe ari inshuti ye bisanzwe, ko mu gihembwe gishize umusore yamusabye urukundo amubwira ko bitashoboka, baba inshuti bisanzwe.
Avuga ko umusore yanamutumiye mu munsi mukuru we w’amavuko atazi ibiri bukurikireho, abanza kubyanga ariko umusore amwumvisha ko ikigo kizi ibyo birori ko nta ngaruka bibagiraho.
Ati: “Nabigiyemo ntazi uko babiteguye, ntazi uko biri bugende. Twari ishuti zisanzwe ariko mu gihembwe cya mbere yansabye urukundo mubwira ko ku myaka 19 mfite bitashoboka, ko twaba inshuti zisanzwe. Sinari kwanga kujya mu kirori cy’inshuti yanjye rero nubwo nari nabanje kubyanga bakambwira ko babisabiye uruhushya.”