Rwanda: Ahantu 226 hagiye kwimurwa abantu byihutirwa nyuma yo gusanga ari mu manegeka
Habaruwe ahantu 226 hagomba kwimurwa abantu byihutirwa
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko yamaze kubarura ahantu 226 hirya no hino mu gihugu hashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abahatuye kubera ibiza.
Mu mpera z’ukwezi kwa 3 abahatuye bazaba bahakuwe hirindwa ko imvura y’itumba yabagiraho ingaruka.
Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko imvura y’itumba igwa mu kwezi kwa 3 ukwa 4 n’ukwa 5 izaba isumba isanzwe imenyerewe aho imvura biri ku gipimo kimwe yaherukaga kugwa mu mwaka wa 2010 n’uwa 2016.
Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo twaguyemo imvura nyinshi umwaka ushize, n’ubundi nitwo Meteo ivuga ko tuzongera kugira imvura iri hagati ya milimetero 700 na 800.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo, Gahigi Aimable avuga ko hashingiwe kuri aya makuru ngo abantu bakwiriye gufata ingamba zijyanye no kwirinda ko bagirwaho ingaruka n’ibiza byaterwa n’iyi mvura.
Ibice byo mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali byo bizagwamo imvura iringaniye ugereranije n’ahandi ikaba itazarenza milimetero 600.
Ku rundi ruhande imiryango igera ku 1700 imaze kuvanwa aho bigaragara ko hashyira ubuzima bwabo mu kaga, habarurwa ahantu 226 hirya no hino mu gihugu hashobora kwibasirwa n’ibiza bifitanye isano n’imvura.
Umuyobozi Mukuru muri Minema, Egide Mugwiza avuga ko hashingiwe ku masomo y’umwaka ushize ngo bitarenze impera z’ukwezi kwa 3 aba bazavanwa ahashobora kubateza ibibazo.
Hagati aho abaturage muri rusange barimo n’abarebwa no gukurwa mu duce dushobora kubateza ibibazo kubera ibiza, bashimangira ko icy’ibanze ari ukurengera ubuzima bwabo. Umwaka ushize abantu 136 batikiriye mu biza byibasiye Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo ndetse ibikorwaremezo binyuranye, ubutaka, amatungo nabyo birangiraka.
Kuva mu kwezi kwa 9 ubwo imvura y’umuhindo yatangiraga kugwa hamaze gupfa abantu 36 barimo 17 bakubiswe n’inkuba.
RBA