Akamaro ko kunywa nibura ikirahuri cy'amata ku munsi

Akamaro ko kunywa nibura ikirahuri cy'amata ku munsi

Feb 24,2024

Amata ni isoko y’intungamubiri zitandukanye zifasha imikorere y’umubiri ndetse akaba kimwe mu binyobwa bikungahaye kuri Poroteyine.

Buri binyobwa bigira intungamubiri zitandukanye ndetse bigafasha mu buryo bunyuranye. Ikinyamakuru Times of India cyatangaje impamvu buri wese akwiriye kunywa amata buri munsi nibura igikombe kimwe.

1. Akungahaye kuri Calcium

Amata yifitemo Calcium ikenerwa mu mubiri umunsi ku wundi. Umubiri wagize amahirwe yo kwinjiza Calcium wakira ubushobozi bwo kugira amagufa akomeye, amenyo ameze neza, ndetse agakomera.

Calcium iboneka mu bihingwa birimo Soya, ikenewe na buri wese kuko kubura kwayo byaganisha ku burwayi bukomeye nka Oestroporosis bwo koroha amagufa akaba yavunika byoroshye n’izindi.

2. Porotein “ Protein”

Bimwe mu bikenewe n’umubiri harimo na poroteyine. Imikurire y’umubiri, imikorere myiza y’imitsi, ndetse n’umubiri muri rusange usabwa izi ntungamubiri zizwi nka protein.

Zikunze kuboneka mu magi, inyama, amata n’ibindi. Kuba nyinshi kwazo bishobora gutera ibibazo birimo umubyibuho ukabije n’ibindi. Niyo mpamvu zifatwa mu buryo bugenzurwa.

3. Imyunyungugu myinshi

Amata akungahaye ku myunyungugu irimo Phosphorus, Patassium, Ribroflavin, Vitamin D, Vitamin A na Vitamin B12 bifite umumaro mu mubiri wo kurema imbaraga umuntu agakomera, ndetse bigafasha n’izindi ngingo gukora neza.

4. Koroshya umubiri

Amata afasha umubiri koroha no kugira uruhu rutoshye, bikaba akarusho mu gufasha urwungano ngogozi gukora neza, ibiryo bikomeye byinjijwe mu mubiri ntibiheremo.

Florida Dairy Farmers yo yatangaje ko amata atera kugira uruhu rwiza ku buryo umuntu uyanywa adakenera ibintu byinshi bisigwa ku mubiri, amata akamubera nk’amavuta.

Banatangaje ko intungamubiri zibonekamo zifasha imikurire y’umusatsi, bityo ukarambuka neza kandi ukaryohera ijisho. 

Si ibyo gusa kuko bemeza ko amata ari mu binyobwa bikwiriye gukoreshwa n’umuntu ufite umunaniro ukabije kuko agarukana akanyamuneza, agatanga imbaraga ku bantu bamaze iminsi banywa inzoga zikomeye nyuma yuko zibashizemo.

Bitewe nuko akungahaye kuri poroteyine nyinshi si byiza kunywa amata menshi cyane ku buryo aba menshi mu nda gusumba amazi.

Ku bakunda kuyanywa bagirwa inama yo kunywa n’amazi menshi kugira ngo agabanye ibyo binure biri mu mubiri bishobora gufunga imitsi ntijyane amaraso neza mu mubiri.

Bamwe bemeza ko amata ashobora gutunga umubiri w'umuntu ntakenere ibindi biryo bitewe nizo ntungamubiri afite. Abana bataratangira kurya bahabwa amata kandi akabatunga, ndetse n'abataragize amahirwe yo konka amata akabakuza.