The Ben yatunguranye mu gitaramo cya Rema

The Ben yatunguranye mu gitaramo cya Rema

Feb 24,2024

Mugisha Benjamin [The Ben] uherutse gutaramira muri Uganda kuri Saint Valentin, yongeye kuhataramira mu gitaramo cya Rema Namakulah bafitanye amateka mu muziki.

Mu mpera za 2023 ni bwo Rema Namakulah yatangaje ko azakorera igitaramo Melodie Of Love kuri Hoteli ya Sheraton kuwa 23 Gashyantare 2024.

Umunsi wageze abantu benshi baritabira ndetse abahanzi banyuranye bamufasha gususurutsa abakunzi be batari bacye baje gutaramana na we.

Igitaramo kigana ku musozo ni bwo uyu muhanzikazi yakiriye ku rubyiniro The Ben bafatanya kuririmbana indirimbo yabo ‘This Is Love’, ibintu byazamuye ibyishimo by'abitabiriye.

The Ben yagaragaje ko byamunyuze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ati: ”Rema uri icyamamare, uri udasanzwe, ntewe ishema na we. Mwakoze Uganda mubyemere mubyizera ndabakunda birenze.”

Ubwo baririmbanaga, Rema yageze ku mukarago w’indirimbo uvuga "nkoraho" asaba The Ben kumukoraho undi na we arabikora arangije ati: ”Ngukozeho.”

Uyu muhanzikazi yumvikanaga kandi abaza ati: ”Abanya-Kigali murihe.” 

Mu gusoza The Ben yabwiye abari aho bose ko akunda Rema amurata amashimwe, amubwira ko yakoze igitaramo cyiza anashima abitabiriye kuba baje gushyigikira Rema.

Indirimbo ‘This Is Love’ iri mu zagize igikundiro cyo hejuru kuva yajya hanze kuwa 30 Ukuboza 2020, imaze kurebwa na Miliyoni zisaga 8 ku rubuga rwa YouTube.Mu bitekerezo abafana batanze bagaragaje ko bishimiye uburyo The Ben na Rema bahuje ku rubyiniroNtabwo byari byitezwe ko The Ben ataramira abitabira igitaramo cya Melodie Of Love cya RemaThe Ben yashimiye abitabiriye igitaramo cya Rema agaruka ku rukundo akunda Uganda igihugu yanavukiyemo.