Tanzania: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 25

Tanzania: Impanuka ikomeye yahitanye abantu 25

Feb 26,2024

Imodoka eshatu zagonganye mu mpanuka yabaye ku wa Gatandatu yapfiriyemo abantu 25 barimo abanyamahanga b'abakorerabushake bigishaga muri Tanzania.

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2024, Perezida wa Tanzania yatangaje ko  impanuka y’imodoka yabereye mu Majyaruguru y'iki gihugu yahitanye abantu 25 barimo n’abanyamahanga.

Iyo mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatandatu ubwo ikamyo yagongaga izindi modoka nto eshatu ku muhanda uhuza Arusha na Namanga.

Iyo mpanuka yabaye ubwo imodoka eshatu zagonganaga. Izo modoka ni Nissan Caravan T 623  CQF, Mercedes Benz saloon T679 na Toyota coaster T 673 DEW ndetse abakomeretse 21 bajyanwe mu bitaro  bya Mount Meru Referral hospital nk'uko byemejwe na CP Awadhi Juma Haji .

Itangazo rya Perezida wa Tanzania Samia  Saluhu Hasan ,rivuga ko mu bapfuye harimo umwana umwe w’umukobwa, abagore 10 n’abagabo 14. Muri abo harimo Umunyamerika, Umunyakenya n’Umunyafurika y’Epfo

Abandi bantu 21 barakomeretse, barimo abaturuka muri Nigeria, Cote D'Ivoire , Cameroun  Mali, u Busuwisi n’u Bwongereza.

Amakuru avuga ko imwe  muri izo modoka yarimo abakorabushake 7 b’abanyamahanga bigishaga ku ishuri rimwe mu mujyi wa Arusha.

Ivomo: Christian Post.com