M23 yerekeje i Kinshasa - Bati: "Tshisekedi azashiduka tumugezeho"

M23 yerekeje i Kinshasa - Bati: "Tshisekedi azashiduka tumugezeho"

Feb 29,2024

Umutwe wa M23 uratangaza ko kuri ubu utakigendera ku byari bikubiye mu masezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009. Ayo niyo masezerano akomokaho n’izina uyu mutwe ufite n’ubwo kuri ubu abawugize biyunze ku ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo).

Ibi byemejwe n’umuvugizi w’uwo mutwe wungirije mu bya Politiki witwa Balinda Oscar mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umuyoboro wacu wa YouTube.

Balinda yavuze ko ayo masezerano kuri ubu amaze imyaka 15 bityo ko hari ibyari biyakubiyemo ubu bitakiri mu byo barwanira, ati “Amasezerano yo ku wa 23 Werurwe ntabwo ariyo yaba akigenderwaho uyu munsi wa none nyuma y’imyaka 15 asinywe, ariko harimo ingingi z’ingenzi zidashobora kurengwaho.”

Yakomeje avuga ko abari mu ihuriro rya AFC icyo bahuriyeho ari uko “Twese twabonye ko ikibazo gikomeye cyo muri Congo ari ubuyobozi bubi, Twubatse ihuriro, twashakishije imbaraga kandi turi kuzibona rero urugamba ruzoroha, azikanga twamugezeho (Tshisekedi) atazi n’aho duturutse.”

Ku bijyanye n’inyungu M23 yakurikiye mu iryo huriro, Balinda yasobanuye ko ari nko kuba uri ku rugamba cyangwa uri guhinga ikivi cy’umurima wawe ukabona abagufasha guhinga no kubirangiza vuba “Icyo gihe ugomba gufatanya nabo”.

AFC/M23 baracyashimangira ko bazakomeza kurwana intambara bita iyo “Kwirwanaho” kuko ngo barwana ari uko batewe kugeza igihe Leta ya Kinshasa izemerera ko bagirana ibiganiro itakwemera ikazisanga ubutegetsi bwayo bufite icyicaro i Kinshasa buhiritswe n’iri huriro.

Mu byo M23 isaba Leta harimo ko uyu mutwe usaba ko Leta yabo yabakiza abicanyi bakomeza gukorera ubwicanyi abaturage b’Abatutsi bo muri DRC, ibintu uwo mutwe udatinya kwita Jenoside. Mu bindi basaba harimo ko basaba ko bene wabo bagizwe impunzi n’ubwo bwicanyi barimo n’abahunze kuva mu 1996 bacyurwa bagasubira mu byabo kandi bagacungirwa umutekano.

Kugeza ubu uyu mutwe wa M23 mu ugenzura ibice binini byo muri Teritwari za Masisi, Rutsuru na Nyiragongo mu ntara ya Kivu ya Ruguru ndetse abarwanyi bawo banafunze imihanda yose yageraga mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyo ntara.