Minisitiri w'intebe w'Uburundi yavuguruje ibivugwa na Perezida Ndayishimiye ku gitero cya Red-Tabara
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi ari abaturage ba kiriya gihugu; bitandukanye n’ibivugwa na Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe abitirira u Rwanda.
Ndirakobuca yabitangaje ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari ahitwa i Gihanga, aho aheruka guhurira n’abagize inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.
Ni inama yabaye nyuma y’amasaha make inyeshyamba zo mu mutwe wa RED-Tabara zigabye igitero ahitwa i Gihanga. Ni igitero uyu mutwe wigambye kwiciramo abasirikare batandatu b’u Burundi, mu gihe leta y’iki gihugu yo ivuga ko cyiciwemo abaturage.
Iki gitero kandi cyabaye nyuma y’ikindi RED-Tabara yagabye ahitwa mu Gatumba hafi y’umupaka w’u Burundi na RDC mu mpera z’umwaka ushize.
Ndirakobuca yavuze ko bibabaje kuba inzego z’umutekano z’u Burundi zarananiwe kurinda abaturage ibi bitero byombi.
Mu gihe leta y’u Burundi by’umwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye amaze iminsi ashinja u Rwanda kugira uruhare muri ibi bitero, Ndirakobuca we yagaragaje ko mu babigiramo uruhare harimo Abarundi baba imbere mu gihugu.
Ati: "Twese tuzi aba baduteza ibibazo bashaka kudusubiza mu byago by’ahahise. Bamwe ni abana bacu, abavandimwe bacu, abandi ni babyara bacu. Niba abana bacu cyangwa abavandimwe bacu bahisemo kwihuza cyangwa gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu guhungabanya umutekano, kuba tuzi aho baturuka bisobanuye ko tugomba kubahagarika".
Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yunzemo ko inzego z’umutekano zimaze iminsi zikora amakosa yo gucunga umutekano w’igihugu, agaragaza ko mu gihe haba hafashwe ingamba zikwiye zo gucunga umutekano nta bindi bitero bizongera kubaho.
Ndirakobuca kandi yanenze abagize inzego z’ubutasi z’u Burundi kudakora neza akazi kabo, abashinja guhugira mu bikorwa by’ubucuruzi aho gukusanya amakuru y’ubutasi.