Rayon Sports yazanye umukinnyi w'umudage ngo ayifashe kwitwara neza

Rayon Sports yazanye umukinnyi w'umudage ngo ayifashe kwitwara neza

Feb 29,2024

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports y’abagore yagaragayemo umukinnyi w’uruhu rwera bivugwa ko yaje gufatanya urugendo rwa Shampiyona na Gikundiro.

Mu gushaka amakuru arambuye kuri uyu mukinnyi, twaje kumenya ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witwa Helan, aho yaje gusinyana amasezerano na Rayon Sports WFC.

Bitegabyijwe ko nta gihindutse kuri uyu munsi Rayon Sports y’abagore isinyisha uyu mukinnyi uturuka mu gihugu cy’umupira ku Isi.

Ikinyamakuru Isimbi kivuga ko ubuyobozi bwashimye imikinire ye yagaragaje mu myitozo yo kuri uyu wa Kane mu gitondo akaba ari nayo mpamvu bagomba guhita bamuha amasezerano.

Uyu mukinnyi aramutse asinye muri iyi kipe, yayifasha mu mikino isigaye ya shampiyona ya 2023-24 aho habura imikino 5 ngo irangire.

Kugeza ubu nyuma y’umunsi wa 17 wa shampiyona, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 46 irusha AS Kigali WFC ya kabiri amanota 2.