Aba Gen. ba FRDC, SADC n'Uburundi bahuriye mu nama i Goma. Ni iki kiri bube kuri M23

Aba Gen. ba FRDC, SADC n'Uburundi bahuriye mu nama i Goma. Ni iki kiri bube kuri M23

Mar 01,2024

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi, bahuriye mu nama I Goma, kuri uyu wa kane.

Uwa mbere wakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha.

Umugaba mukuru wa FARDC, Gen. Christian Tshiwewe, wakiriye bagenzi be, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya Sizani nibo bakurikiyeho bakurikirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Niyongabo.

Aba basirikare bakuru bose bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu zombi Lt. Gen. Fall Sikabwe na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Peter Cirimwami Nkuba.

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuba hari hashize iminsi abakuru b’ibihugu bohereje ingabo mu gihugu cya Congo baherutse guhurira mu gihugu cya Namibia bakiga ku kibazo cy’umutekano wa Congo, nyuma hakaba hagiye guterana indi ihuza abagaba bakuru b’ingabo byerekana ko hashobora kwaguka ibitero byinshi ku murongo w’urugamba M23 ihanganyemo na FARDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.