Amagambo ya Perezida Ndayishimiye akomeje kuvugisha benshi
Perezida w’u Burundi amaze iminsi atangaza amagambo atavugwaho rumwe na benshi cyane cyane abanyapolitike batandukanye, abaharanira uburenganzira wa muntu, abaturage be hamwe n’abahanga.
Amwe muri ayo majambo, arimo nkayo Prezida Evariste Ndayishimiye ashimangiramo ko "Abarundi bose babaye muri Paradizo, batunze kurusha abo mu bindi bihugu bya rutura nk’Ubushinwa na Amerika, ko Amerika ikoresha amazi avuye mu Burundi, ko ifaranga ry’Uburundi ringanya agaciro n’idolari ry’Amerika."
Ayo magambo arimo kandi ayo yemezamo ko umurima mwiza wa Edeni uvugwa muri Bibiliya wari mu Burundi, ko ubwato bwa Nowa buvugwa muri Bibiriya bwavuye/bwakorewe mu Burundi, imvura y’amahindu yarimo imiyaga myinshi irabutwara, iza guhita bugeze muri Isirayeri.
Mu yandi magambo ye ya vuba yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, arimo ayo aheruka kuvugira mu nama yakoranye n’abakozi b’Umujyi wa Bujumbura, barimo abayobozi b’uwo mujyi.
Muri iyo nama, Prezida Ndayishimiye yavuze ko abayobozi muri rusange bamunaniye agira ati:" Njyewe, hari igihe mpora ntekereza, abantu bahagarariye ubutegetsi baba bakwiye igihano cyitwa gute? njyewe nabuze igihano twabaha. Ubwo ntidukwiye kugarukana ikiboko cy’Ababirigi? Erega ababiligi kugira baduforomate, bazanye ikiboko barakidukubita tubona kwemera ibyo bavuga.Njyewe ndabizi ko uwabakubita indembo 20, ntimwasubira, mwahita muba sérieux,...."
Ku bijyanye n’umunezero Perezida w’Uburundi yavuze ko "abaturage bo mu Burundi bishimye kubera ubuzima bwiza babayemo".
Bamwe mu batuye i Bujumbura baganiriye n’Ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru bavuga ko ntaho bakura uwo munezero kubera "ubuzima bugoye, ibiciro by’ibintu bikenewe byarazamutse, ibindi birimo isukari na lisansi birabura.”
Ku rundi ruhande ariko, ari imbere y’abarwanashyaka ba CNDD-FDD mu kwizihiza umunsi wahariwe abagore bo muri iryo shyaka, Perezida Evariste Ndayishimiye, yijeje Abarundi ko batuza kuko amafaranga y’amarundi asigaye angana n’ay’amahanga, bityo ko igihugu cye kitagikeneye n’imfashanyo.
Bamwe mu bakurikiranira hafi imvugo z’umukuru w’igihugu basanga imvugo abwira abaturage atarizo abwira abategetsi. Léopold Sharangabo uyobora ishyirahamwe ACBDH/VICAR abyita guhisha umwotsi inzu irimo gushya.
Umwe mu barundi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko amagambo Prezida Ndayishimiye amaze iminsi avuga ahesha amanota make abajyanama be, kuko ubundi nta jambo yari akwiye kuvuga batateguye.
Undi muntu wo mu biro bya Perezida Ndayishimiye wahaye amakuru Ijwi ry’Amerika ntashime ko amazina ye atangazwa, yemeza ko ibiro bye biba byamuteguriye ijambo mu ndimi ebyiri, I Kirundi n’igifaransa, ariko ko “ Perezida Ndayishimiye afite ubuhanga bw’imvugo bwo kutavuga ibyanditswe byose, ndetse ko ibyo atangaza byinshi bitaba byateguwe n’ibyo biro."