Umuhanuzi Byukurabagirane Noheli yahinduye imvugo ku byo kurongora umugore wa Nyakwigendera Paster Theogene
Umuhanuzi Byukurabagirane Noheli uri mu bamaze kwandika izina ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ubuhanzuzi yatangaje avuga ko mu minsi yashize yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, icyakora ibi ntabwo byakiriwe neza n’abantu benshi kuko batangiye kumutuka bavugaga ko yatangiye kubahuka akarengera.
Ubwo Prophet Noheli yari mu kiganiro n’itangazamakuru, hari undi muhanuzi wamubwiye ko ibyo yakoze ari amakosa, niyo Imana yaba yaramubwiye ko azarongora uriya mugore ntabwo yagakwiye kubijyana kuri YouTube.
Noheli wavuze ko asanzwe atazi uyu muhanuzi yamusabye ko mbere y’uko amubwira ubuhanuzi Imana yamweretse agomba kubanza kumuha ibimenyetso bityo akabona uko amwizera.
Propheti Noheli yavuze ko impamvu asabye ibimenyetso uyu muhanuzi, ari uko nawe Imana yamuhaye iyerekwa ikamuha n’ibimenyetso kuko ngo yamweretse impeta nk’uko yabibwiye benshi.
Ati “Uyu muhanuzi simuzi, ariko nari mufiteho amakuru yo mu mwuka. Njye nampe ibimenyetso ubundi nemere ko ari we Imana yohereje.”
Yakomeje agira ati “Icyo nanze ni abiyita abahanuzi kandi babeshya. Mu minsi yashize nabonye abiyita abahanuzi bose bamfataho ijambo, kandi ari abantu basanzwe bari aho, barimo nka Amag The Black, Dore Imbogo, Pasiteri Theogene, ba Samson, n’abandi benshi. Icyo nanze ni uko baba baje gusebya izina ryange gusa, kandi baba bangiriye n’ishyari.”
Uyu muhanuzi yabwiye Prophet Noheli ko yafashe umwanya akajya gusengera muri Uganda, aho yasengeye abantu batanu nawe arimo, ariko ngo Imana yamubwiye ko uburyo Noheli yatangajemo iyerekwa rye, atari bwo dore ko ubuhanuzi Imana yamuhaye yabutangarije ku mbuga nkoranyambaga, bityo ngo Imana imuhaye igihano cyo gusaba imbabazi kuko yagakwiye kujya kureba uriya mugore akabimwibwirira.
Uyu muhanuzi yakomeje avuga ko avuye muri Uganda gusenga arangije abereka amafoto yaho yari ari. yavuze ko Prophet Noheli nta bwenge afite kuko Imana yamuhaye ‘passe’ ya madamu Assiya akayitera ishoti, agahubukira kubizana mu itangazamakuru kandi hari ubundi buryo yabinyuzamo kandi bikumvikana kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose.
Byukurabagirane Noheli yavuze ko ku mugaragaro asabye imbabazi, ndetse ngo hari abahanuzi benshi bamuhamagaraga bakamugira inama ko yagakwiye kujya kubyibwirira madamu Assiya.
Uyu yakomeje avuga ko abenshi muri bo bamubwirwaga ubuhanuzi bagize bakamubwira ko babonye arongora madamu Assiya ariko ngo uburyo yanyujijemo iyerekwa rye ntabwo bukwiye, ahubwo agomba kwisubiraho akabinyuza mu nzira zikwiye.
Yagize ati “Nari mfite iyerekwa ry’umwuka, nabonaga ko hari umuntu uraza akambwira icyo Imana yamutumye. Ubu rero ndabyemeye sinakomeza guhatiriza inzira Imana idashaka. Kuba ngiye kuva kuri youtube ntabwo ubuhanuzi burangiye ahubwo ngiye kubika impeta ntegereze undi, naho ubu buhanuzi bwo bwapfuye kuko ntabwo byashoboka n’inshuro Imana yaje kumbuza izi nzira ndi kubinyuzamo.”
Noheli yakomeje avuga ko asabye imbabazi abantu bose bumvise ubu buhanuzi, kuko Imana niba yarabonye atari byo yahise ibyanga itanga ubundi buhanuzi, ndetse ngo ntibyagakwiye gutuma abantu bamutakariza icyizere.
Yavuze ko ku ruhande rwe Assiya amubohoye ndetse nawe akaba yibohoye, ahubwo agiye gutegereza ubundi buhanuzi Imana izamuha cyane ko Imana yamuhe impeta agomba gutegereza akayibika akazamenya uwo ayambika mu minsi iri imbere.
Kuri uwo munsi Prohet Noheli atanga ubwo buhanuzi Imana yamuhaye, yavuze ko yashakaga kumenyesha abantu bose ko Imana yamweretse ibigiye kumubaho mu minsi iri imbere, kuko ngo Imana yamweretse ko ubuzima bwo kuba umusore agiye kubusezera burundu.
Ibi abantu bavuze ko niba bwari ubuhanuzi yahawe n’Imana koko yagakwiye kujya kureba M.Assiya akamwibwira iby’ubu buhanuzi, akava kuri YouTube aho bavugaga ko ari gusebya uyu mubyeyi kuko batari ku rwego rumwe.