Bamwe mu bari bakomeye mu ishyaka rya Tshisekedi biyunze kuri M23
Ihuriro AFC/M23 rya Corneille Nangaa ryakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya Felix Tshisekedi, UDPS muri Diaspora.
Umuvugizi w’iri huriro mu bya politike witwa Lawrence Kanyuka avuga ko abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS n’abandi baturage ba DRC ariko baba muri Diaspora bakomeje kwifatanya n’abagize ririya huriro.
Ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UDPS n’abandi Banyekongo bavuye muri Diaspora binjiye muri Alliance Fleuve Congo”.
Abaturage binjiye muri ririya huriro bazananye na Angel Kalonji baje bavuye muri Canada no mu bindi bihugu by’Uburayi.
Hagati aho kandi Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi waraye usabye ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuganira na M23 bakagirana ibiganiro bya politiki bitarimo amacenga, byose bigakorwa hagamijwe ko haboneka amahoro arambye.
Hagati aho kandi Perezida wa Afurika y’Epfo nk’umwe mu bafite ingabo nyinshi zaSADC baje muri DRC, ari muri Uganda kuganira na mugenzi we Yoweli Museveni ngo nawe agira umuti atanga ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.