Yigeze kwamburwa na Perezida w'Uburundi: Amateka ya Rujugiro watabarutse ku myaka 82
Tribert Rujugiro Ayabatwa wari mu baherwe ba mbere muri Afurika bakuye agatubutse mu Nganda z’Itabi, yitabye Imana ku myaka 82 akaba yaranyuze mu buzima butoroshye burimo kuriganywa utwe na Perezida w’u Burundi.
Tribert Rujugiro Ayabatwa yari umunyenganda akanagira ibikorwa bindi by’ubushabitsi bishingiye ku mitungo itimukanwa, kompanyi yatangije ya Pan African Tobacco Group [PTG] ikaba iri mu zikomeye mu gutunganya itabi ndetse yagiye ihangayikisha nyinshi mu nganda zo mu Bwongereza na Amerika.
Umutungo w’uyu mugabo muriza 2012, Forbes yigeze kugaraza ko ubarirwa muri Miliyoni 200 z’amadorali ndetse PTG ubwayo ikaba ifite inyungu rusange ku mwaka yagera kuri Miliyoni 250 z’amadorali.
PTG ikaba itunganya itabi ryifashishwa mu bihugu byinshi muri Afurika no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Uyu mugabo akaba yarabonye izuba mu mwaka wa 1941 yaje kubura nyina umubyara ubwo yari afite imyaka 12.
Yaje kwirukanwa mu ishuri ubwo yari afite imyaka 16 kubera ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo y’ivangura icyo gihe yarageze mu wa 8 wagereranya n’uwa Kabiri w’amashuri yisumbuye muri iki gihe.
Byaje no kurangira ku myaka 19 ahungiye mu Burundi kuko muri icyo gihe ubuzima bw’uwitwaga Umututsi butari bumerewe neza habe namba.
Mu mwaka wa 1960 ni bwo yabonye akazi ka mbere atangira akora mu biro byari bishizwe itumanaho hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Aka kazi yaje ku kavamo atangira gukora muri Kompanyi za Peteroli yaje no kugirwa Umuyobozi Mukuru wayo ku myaka 22 yonyine.
Hagati ya 1968 na 1978 ni bwo ishoramari ryaje kumuhira akoresheje amafaranga yari yarizigamye yaje kugura ikamyo bidatinze yaje kugura iya kabiri ahita anashaka umushoferi uzajya amufasha.
Ku myaka 29 yaje gutangira ibijyanye no gukora ibicuruzwa bikorwa by’ifashishije ifarini afungura amaduka n’amasoko agezweho mu Burundi benshi batangiye kujya bakoresha imigati yatunganyaga.
Bidatinze yatangiye kugenda afungura na kompanyi zikora ibintu bitandukanye, bitewe n’amahirwe yabonaga ahari mu Burundi yatangiye kujya arangura ibicuruzwa muri Tanzania.
Bidatinze yinjiye mu bucuruzi bwa Zahabu ariko ntibwamuhira kuko yabutakarijemo byinshi. Mu 1974 ni bwo yaje kongera kwisuganya atangira kujya acuruza itabi arikura muri Tanzania arijyana mu Burundi.
Aha niho yahereye abona ko itabi ari ahantu haboneye ho gushora imari, ubu bucuruzi abwinjiramo yivuye inyuma byatumye mu 1978 atangira kuritunganya binyuze muri Kompany yise Burundi Tabacco atangira no gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Rujugiro ariko ntabwo yaje gukomeza guhirwa kuko Perezida Pierre Buyoya ibyo yakoraga yabyitiriye Guverinoma akanamufunga mu gihe kingana n’imyaka 3 amushinja ibirego birimo gufasha abatavuga rumwe na we.
Nyuma yimuriye ibikorwa bye muri Afurika y'Epfo asa n'uhera ku busa yongera gutangira mu gihe cyo kubohora u Rwanda.
Muri Afurika y'Epfo yakomeje kuhakorera ubucuruzi bushingiye ku gutunganya itabi yiharira isoko mu duce hafi ya twose tw’iki gihugu.
Bidatinze yatangiye kwagurira ibikorwa bye mu bihugu bitandukanye bya Afurika no mu mutima w’Uburasirazuba bw’Isi, ikompanyi ye ya PTG yaje gukomeza kuyiyobora kugera muri 2013 ubwo yajyaga mu kiruhuko cy'izabukuru akayisigira abahungu be Paul Nkwaya na Richard Rujugiro.
Mu bihe bitandukanye yagiye aburana ibirego bikomeye birimo ibyo kunyereza imisoro nko muri 2009 ubwo yaburanaga mu rukiko rukuru rwa Afurika y'Eepfo nyuma y’imyaka 5 akaza gutsindwa urubanza akishyura akayabo.
Rujugiro washoye amafanga mu kubaka inyubako zitandukanye mu nganda yakurikiranweho ibyaha kandi byo kunyereza imisoro n’ubugambanyi n’u Rwanda. Yari yarashoye mu bihugu bitandukanye amafaranga atagira ingano byumwihariko yubaka inganda z'itabi.
Yitabye Imana abarirwa mu mutungo wa Miliyoni zitagira ingano z'amadorali Yahanganiye amasoko n'inganda za Bongereza n'Abanyamerika akagenda azigora