Dore ibintu 5 ugomba kwirinda gukora nyuma yo gutera akabariro kuko byagukururira ibyago bikomeye
Akabariro ni ingenzi ku bantu bashakanye,akabariro gatuma abashakanye bumvikana nubwo bamwe batabiha agaciro ku buryo bashobora no kwangiza bya bihe byiza baba bagezemo byo gutera akabariro ntibaryoherwe,bityo uyu munsi nabwo twahisemo kubagezaho bimwe mu bintu 5 by’ingenzi utazanjya ukora bishobora kwangiza ibihe warurimo utera akabariro.
1. Guhita wambara imyenda
Kwambara imyenda yawe byihuse nyuma yo gutera akabariro ntibigaragaza ko wishimye,byangiza ibihe byiza wagiranye nuwo mwashakanye.
2. Kujya muri Telefone
Guhamagara,kohereza ubutumwa bugufi “sms” cyangwa kugira ibyo ukora muri telefone ntabwo ari ibintu byiza wahita ukora nyuma yo gutera akabariro,uba wiyerekanye nabi imbere yuwo mwashakanye.
3. Gucana Televiziyo
Kureba umupira , imiziki,Filimi n’ibindi kuri Televiziyo nabyo ntabwo ari byiza guhita ubikora nyuma yo gutera akabariro,kuko byose biba bigarangaza ko utishimiye ibihe wagiranye nuwo mwashakanye.
4. Kwiruka unjya mu rwogero
Yego birumvikana wifuza koga nyuma y’ubushyuhe n’akabariro keza mwateye,ariko ntabwo ari ako kanya mukimara gutera ako kabariro,ufite kugira igihe ugumana nuwo mwashakanye mbere yuko unjya mu rwogero konga,ikindi buriya biba byiza iyo mugiye kongana nyuma yo gutera akabariro.
5. Gusinzira
Abantu benshi bakunda gukora ibi ,ariko ntabwo ari ibintu byiza nyuma yo gutera akabariro,guhita usinzira nyuma yo gutera akabariro ntabwo ari bwo buryo bwo gutekereza ku bihe byiza mwagiranye,ahubwo fata umwanya muganire mubwirana utugambo turyohereye.