Nyuma y'amasaha make akoze ubukwe, umugeni yaguye muri pisine arapfa
Umugeni wari umaze amasaha make ashyingiwe, yapfiriye mu kwezi kwa buki yari agiyemo mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo kunyerera akagwa muri pisine.
Ibi bintu bibabaje byabaye ku cyumweru nyuma ya saa sita ku nzu iri mu mujyi wa Limeira muri leta ya São Paulo, muri Brazil, ubwo Elisangela Gazano w’imyaka 38 yanyereye maze agwa muri pisine ararohama.
Iyi pisine niyo mu nzu yari yakodeshaga ngo ahakorere ibirori bye nibyo kwizihiza isabukuru y’umukobwa we.
Amakuru avuga ko uyu mugore yabyiniraga ku nkombe y’aya mazi ubwo yanyereraga akagwamo hanyuma agatangira kumira.
Abashyitsi bari muri ibi birori bagerageje kumutabara banahamagara inzego z’ubutabazi, ariko Gazano yaje gufatwa n’umutima ubwo yari ajyanwe mu bitaro, bitangazwa ko yapfuye akihagera.
Amasaha make mbere y’uko ibyo biba, Elisangela yari yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga, yerekana impapuro z’uko yashyingiwe, yambaye imyenda y’ubukwe.
Mu butumwa bwo kumusezera ku mbuga nkoranyambaga, Inshuti ye Flavia Silva yagize ati: "Nahuriye nawe mu minsi yashize ku isoko kandi wari wishimiye cyane ko ugiye gushaka. Aho uri hose ndashaka ko umenya ko nishimiye guhura nawe."
Polisi yemeje ko uyu mugore yishwe n’impanuka.