Umusore w'imyaka 19 yashukashutse mushik iwe w'imyaka 14 ngo bakundane birangira amuteye inda
Umuhungu w’imyaka 19 yahamijwe icyaha cyo gukundana no gutera inda mushiki we w’imyaka 14 muri Zimbabwe.
Umusore w’imyaka 19 yagejejwe imbere y’umucamanza mu rukiko rwa Mutawatawa ashinjwa kuryamana na mushiki we w’imyaka 14 i Uzumba, muri Zimbabwe.
Uyu musore yagejejwe imbere y’urukiko ashinjwa gushukashuka mushiki we ngo bakundane aho byabagejejo no ku gikorwa cyo kuryamana inshuro zitandukanye bigatuma uyu mukobwa ahita atwita.
Muri Mutarama 2023, uyu musore w’imyaka 19 utatangajwe amazina yafashe icyemezo cyo gusaba mushiki w’imyaka 14 urukundo aho yaje kurumuha.
Kuva icyo gihe batangiye gukundana kugeza aho uyu musore yatangiye gushukashuka mushiki we kugeza batangiye kujya banaryamana.
Mu rukiko havugiwemo ko aba bana bagiye baryamana mu bihe bitandukanye haba mu nzu ndetse no mu busitani bw’iwabo, ibintu byatumye uyu mwana w’imyaka 14 aterwa inda na musaza we.
Uyu mukobwa akimenya ko musaza we yamuteye inda yahise abwira nyirakuru uko byagenze byose maze undi na we ahita ajya kubibwira polisi ita muri yombi uwo musore.
Uyu musore yagejejwe imbere y’urukiko rwa Mutawatawa muri iki cyumweru, aho Umucamanza yamukatiye igifungo cy’amezi 14 [amezi abiri asubitse n’andi mezi 12 muri gereza].