Perezida Ndayishimiye yashinje Abarundi kuba ari bo bitera ubukene bukabije bubugarije
Perezida Evaliste Ndayishimiye yavuze ko intandaro y’ubukene bukabije bwugarije igihugu cy’u Burundi bikomoka ku bunebwe bw’abanyagihugu no kubayobozi bamwe badakunda igihugu.
Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabitangarije mu Ntara ya Kayanza ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo.
Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga yari iteraniye aho, Prezida Ndayishimiye yavuze ko ubukene buri mu gihugu buva ku bunebwe bw’abenegihugu ariko kandi ngo hakaba hari abayobozi bamwe usanga bakora akazi bya nyirarireshwa nyamara ariko badakunda igihugu batacyifuriza icyiza.
Ku rundi ruhande, uhagarariye abakozi mu Burundi, Celestin Nsavyimana, yabwiye prezida w’Uburundi ko reta itabongeje umushahara bigoye ko u Burundi bwava mu bukene.
Icyakora uyu muyobozi yemera ko hari abakoresha bagifite gahunda yo gukoresha ikimenyane mu kazi , bigatera umusaruro mucye mu kazi ariko kandi ngo sicyo kiri imbere mu gukurura ubukene ahubwo umushahara muto niwo nyirabayana.
Umusi mukuru w’abakozi wizihizwa taliki ya 1 Gicurasi, ubusanzwe ufite inkomoko muri Reta Zunze Ubumwe za Amerika, aho mu mwaka 1886, amashyirahamwe y’abakozi yakoraga imyigaragambyo asaba ko amasaha y’akazi yaba umunani.
Iyo myigaragambyo yahitanye abantu benshi bitabye Imana ariko icyo baharaniraga barakibonye. Naho uwo musi ukomoka muri Amerika, abanyamerika bo bawizihiza ku musi wa mbere w’icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nzeri.