Kuva taliki ya 6 Gicurasi, abantu batangira gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga

Kuva taliki ya 6 Gicurasi, abantu batangira gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga

May 03,2024

Ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva ku ya 6 Gicurasi 2024, ikigo cya Busanza gihereye mu Mujyi wa Kigali kizatangira kwakira abashaka gukorera izo mpushya, ‘Permis’.

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yemeje ko kuva tariki 06 Gicurasi 2024, izatangira gukoresha ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga mu Kigo cya Busanza.

Muri iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, hazajya hakorerwamo uruhushya rw’agateganyo n’ impushya za burundu urwego A, B, C D, D1.

Biteganyijwe ko abashaka kuzakora ibyo bizamini bazatangira kwiyandikisha kuva 03 Gicurasi 2024.

Polisi isaba uwasabye gukora ikizamini cy’ uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ko agomba kubahiriza amasaha yahawe yiyandikisha kandi akaza yitwaje indangamuntu y’umwimerere, mu gihe aje gukora ikizamini.