Dore uko wafasha umwana wawe gucika ku ngeso yo kunyara ku buriri

Dore uko wafasha umwana wawe gucika ku ngeso yo kunyara ku buriri

May 04,2024

Hari amakosa ababyeyi bakora bigatuma umwana wabo ufite ikibazo cyo kunyara ku buriri atinda kubireke ndetse ahanini ayo makosa ababyeyi bayakora baziko bari gukemura ikibazo nyamara batazi ko aribwo bari kucyongera.

Ku rubuga rwa Dr. Sagie, umuganga uzobereye mu gutanga inama ku babyeyi no ku bana ku bijyane no kureka kunyara ku buriri, yavuze amakosa ababyeyi benshi bamugana bakunda gukora akaba ariyo atera abana kutareka kunyara ku buriri.

Gukangura umwana nijoro : Ababyeyi benshi baziko gukangura umwana nijoro ariwo muti wo gutuma umwana ahagarika kunyara ku buriri. Nyamara ngo ibyo ahanini siwo muti kuko umwana yumva ko inshingano zo kureka kunyara ku buriri ari iz’ababyeyi we bitamureba. Ni byiza ko umwana ariwe ubona ko inshingano nini yo guhagarika kunyara ku buriri ariwe ireba.

Kubuza umwana kugira icyo anywa agiye kuryama : Kubuza umwana kunywa mbere yo kuryama bishobora kumufasha umunsi wamubujije ariko kuko umubiri we na none utari wamenya ko ashaka kwihagarika ngo abyuke umunsi uzongera kumuha icyo kunywa azongera ahanyare. Gusa na none mu gihe umwana abyisabiye uramureka ntagire icyo anywa.

Kudaha umwana ibihano bikakaye : Hari ababyeyi na none bazi ko guha umwana ibihano bikakaye bizatuma areka kunyara ku buriri. Ababyeyi bakwiye kumenya ko umwana anyara ku buriri atabigambiriye kuko ari igikorwa kiba atabizi. Guha umwana igihano rero bishobora kumuhahamura cyangwa se bikarushaho gukaza ikibazo.

Kudahatira umwana kumesa imyenda ararana n’amashuka ye : ibyo nabyo biri mu bihano bikakaye ababyeyi bakunda guha abana babo baziko ariwo muti uzababuza kunyara ku buriri . Ababyeyi bagomba kumenya ko umwana aba atiyumvisha icyo umuhaniye kuko nawe aba yabikoze atabishaka ahubwo agatangira kumva ko ari ikosa ry’undi munti uri kumuhanira

Kurinda umwana cyane : ubundi buryo ababyeyi bajya bakoresha ni ukurinda umwana cyane aho kumufasha kumenya uko yakivana mu kibazo. Dr George yagize ati : hari ababyeyi usanga barinda umwana cyane ugasanga no mu gihe ndikuvura umwana, namubaza uko amerewe ababyeyi bagatanguranywa bamusubiriza kandi nawe azi kwivugira. Ibi ahanini bikunze kugaragara ku babyeyi babonye abana nyuma y’imyaka myinshi batabyara.

Kwirengagiza ikibazo burundu : nubwo twabonye ko umwana ariwe ufite uruhare runini mu kureka kunyara ku buriri, ntibivuze ko umubyeyi azaba “terira iyo” ngo areke umwana anyare ku buriri. Icyo umwana aba akeneye ku mubyeyi ni ukumwumva no kumufasha.

kugereranya umwana n’abandi : rimwe na rimwe umwana muto hari ubwo areka kunyara ku buriri mbere y’umwana mukuru.

Ibyo ntibiha umwanya ababyeyi wo kwirirwa bagereranya umwana n’undi bamukangisha ko we ari mukuru akaba akinyara ku buriri. Kugereranya umwana na murumuna we bizongera ikibazo ndetse binamwangize mu bwonko atangire kumva ko we hari ibyo atinda kugeraho kandi abandi barabigezeho.

Gusasira umwana ibintu bituma adakonjerwa : umwana uri munsi y’imyaka 5 ushobora kubimusasira ariko iyo arengeje iyo mwaka ni ngombwa ko umureka agatangira kwiga ko iyo ahanyaye akonjerwa akamenya kandi ko ariwe ubitera.

Ayo ni amwe mu makosa Dr.Sagie yagaragaje ko akorwa n’ababyeyi bigatuma umwana atinda kureka kunyara ku buriri ndetse ngo igitangaje ni uko ayo makosa akorwa n’ababyeyi baziko bari gukemura ikibazo, bikarangira barushijeho kugikomeza.

Icyo umubyeyi agomba gukora ni ugushimira umwana igihe yagaragaje ko afite ubushake bwo kureka kunyara ku buriri. Igihe yasibye kuhanyara ukamushimira n’andi magambo amutera umwete wo kuba yareka kunyara ku buriri.