Abagabo: Dore ibintu ugomba kwitondera kuko bishobora gutuma utazongera kubasha gutera akabariro bibaho

Abagabo: Dore ibintu ugomba kwitondera kuko bishobora gutuma utazongera kubasha gutera akabariro bibaho

May 05,2024

Abagabo benshi muri iyi minsi bagenda bagira ikibazo cyo gutera akabariro kandi incuro nyinshi bigaterwa n'ibyo kurya bafata. Ni iby'ingenzi cyane kumenya amafunguro ashobora kugutera gutakaza burundu cyangwa kugabanuka kw'imbaraga za kigabo kuko ibi bishobora kuvamo no gusenya urwo wubatse bikugoye.

Ubushake bw'akabariro ahanini buturuka ku ngano y'umusemburo wa Testosterone umugabo yifitemo, bityo ikintu cyose kigabanya uyu musemburo mu mubiri w'umugabo cyangwa se kigatuma ukora nabi, kigomba gufatwa nk'ikimubangamiye ndetse kikabangamira ubuzima bwe mu bijyanye no gutera akabariro.

Dore bimwe mu biribwa ukwiye kwitondera niba wifuza guhorana ubuzima bwiza mu bijyanye no gutera akabariro:

Soya nyinshi

Niba urya gake ntago ibi bikureba. Gusa niba urya soya nyinshi cyangwa ibiyikomokaho byinshi nka Tofu, amata yayo, isosi yayo n'ibindi urimo uriyongerera ibyago byinshi byo kugabanuka k'umusemburo wa Testosterone.

Inyama zitukura n'amafunguro arimo imisemburo

Amafunguro yongewemo imisemburo(Hormone) cyangwa yashyizwemo imiti yica udukoko ni mabi cyane ku mugabo kuko ashobora gutuma imisemburo ye idakora neza mu gihe afunguwe ku kigero cyo hejuru.

Binavugwa ko bene aya mafunguro ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku matembabuzi y'umugabo nk'ibyunzwe, amasohoro ye, inkari, ndetse n'imihumekere ye.

Ibiribwa bigorana mu igogorwa ryabyo(Heavy food)

Ibi biribwa byiganjemo ibinyamavuta cyangwa se birimo ibinure byinshi. Bene ibi biryo si byiza na gato ku mugabo kuko bituma ibiro bye byiyongera. Umubyibuho ukabije, umuhangayiko uhoraho, kurya nabi no kudakora imyitozo ngororamubiri ni bimwe mu byihutisha ihindagurika rikomeye mu mikorere isanzwe y'umubiri bikaba byatera indwara zitandukanye ndetse no kutabasha gutera akabariro cyangwa kugatera nabi.

Kunywa inzoga nyinshi

Kugenzura ikigero cy'insoga umuntu anywa bikunze kunanira abatari bake nyamara kunywa inzoga nyinshi bituma umuntu akenshi abyukana umunabi. Gusinda bishboora kuba intandaro yo gutakaza umurego mu gihe cy'akabariro ndetse no kurangiza vuba.