Umukobwa yatekeye umukunzi we ibiryo birimo amaraso y'imihango ye n'iya mugenzi we kubera impamvu itangaje. Ibyamubayeho birababaje

Umukobwa yatekeye umukunzi we ibiryo birimo amaraso y'imihango ye n'iya mugenzi we kubera impamvu itangaje. Ibyamubayeho birababaje

May 06,2024

Tuba mu isi iteye ubwoba kandi yuzuye ubugome bukabije. Abantu bakora ibintu biteye ubwoba kandi bibi cyane iyo nta muntu ubareba.

Umukobwa utashatse kwivuga amazina yatanze ubuhamya bw'ukuntu yatekeye umukunzi we ibiryo birimo amaraso y'imihango ye ivanze n'iya mugenzi we mu rwego rwo kumuha isomo atazibagirwa ngo kubera ko hari ibyo batari bumvikanyeho(bashwanye).

Uyu mukoba avuga ko ibi biryo yabitekeye umukunzi we witwa Kevin mu kwezi gushize. Avuga ko mbere bari bashwanye gusa nyuma y'ibyumweru 2 bakaza kwiyunga gusa ngo muri uku kwiyunga uyu mukobwa afatanyije n'indi nshuti ye bafatiye uyu musore umwanzuro wo kumuha isomo atazibagirwa mu buzima bwe ari ryo kumugaburira ibiryo birimo amaraso y'imihango yabo.

Nyuma yo kubimugaburira byaje kuba bibi cyane kurusha uko babitekerezaga kuko umusore yahise afatwa n'uburwayi araremba bikomeye.

Nk'uko uyu mukobwa abigaragaza mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yemera ko yakoze amakosa ndetse ko yicuza cyane kuba yarakoze ibi gusa akibaza uko azabwira uyu musore ibyo yakoze kugirango amenye ibyo arwaye wenda anabashe kwivuza neza. 

IZINDI NKURU WASOMA:

>>Dore impamvu 6 zishobora gutuma uwo mwahoze mukundana(Umu-ex) akugarukira. Iya 1 n'iya 4 ni izo kwitondera cyane

>>Dore ibyago bikomeye ushobora gukururirwa no kuguma uri incuti y'uwo mwahoze mukundana