Ingabo za SADC zafatiye umwanzuro ukomeye M23 zishinja kwica abasivile
Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) watangaje ko wamaganye byimazeyo ibitero ushinja inyeshyamba M23 byibasiye inkambi ya Mugunga y’abavanywe mu byabo (IDP) n’intambara.
Kubera iyi mpamvu,wiyemeje ko uzarwanya byimazeyo uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi muri RDC.
Tariki ya 3 Gicurasi 2024 i Goma mu nkambi ya Mugunga haguye ibisasu bibiri, byateje urupfu rw’abasivili nibura 16 bikomeretsa abagera kuri 30 nkuko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara kuri iki Cyumweru itariki 5 Gicurasi 2024.
Ubutumwa bwa SADC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bwemeje ko ibyo bitero byagize ingaruka ku baturage b’inzirakarengane, abenshi muri bo bakaba ari abagore n’abana.
“Kwibasira nkana abaturage b’inzirakarengane ni ukurenga ku mugaragaro amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’amategeko agenga uburenganzira bwa muntu”.
SADC ivuga ko ibitero by’inyeshyamba za M23 byatumye abaturage bava mu byabo ku bwinshi, bifunga inzira zigaburira Goma, kandi ibibazo by’ubutabazi biriyongera. Hagati aho, ariko ngo imihanda minini ijya i Goma, ifite akamaro kanini mu rujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, n’imfashanyo, itakiri nyabagendwa kubera amarorerwa y’imitwe yitwaje intwaro, bikabuza cyane kubona serivisi n’ibikoresho bikenewe.
“SAMIDRC ku bufatanye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), izakora ibikorwa byo guhashya inyeshyamba za M23 no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gushyiraho umwuka mwiza ndetse no kurinda abaturage n’ibyabo mu gihe bugarijwe n’ibitero.
Ku rundi ruhande,Imirwano ikaze yashyamiranyije ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’abarwanyi ba M23 yatangiye ku wa Gatanu mu bice by’imisozi miremire bya Sake, Bweremana na Minova yasize uyu mutwe wigaruriye agace ka Bitonga, abaturage benshi bahungira muri Masisi ndetse ingabo z’u Burundi zabarizwaga muri aka gace zirahunga.
Radio Okapi yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatandatu umutwe wa M23 wigaruriye agace ka Bitonga.
Ingabo z’u Burundi zari mu gace ka Bitonga zahavuye ku wa Gatanu zerekeza muri Minova.
Abari muri ako gace batangaje ko ku wa Gatandatu mu gace ka Minova imirimo yakozwe ariko abantu bikandagira.
Gufata agace ka Bitonga bitanga amahirwe y’uko bashobora no kwigarurira mu buryo bworoshye agace ka Minova.