Rutahizamu Elijah mu nzira zo gukinira Amavubi
Amakuru aremeza ko Ani Elijah w’imyaka 24 ukomoka muri Nigeria, yamaze kwemera gukinira ikipe y’igihugu ’Amavubi’ nk’uko umwe mu bamuhagarariye yabitangaje.
Kuri uyu wa gatat,tariki ya 08 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko uyu mukinnyi ufite ibitego 15 muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwemerera FERWAFA kuzakinira Amavubi.
Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yamaze kuganirizwa ndetse hasigaye kumwishyura amafaranga yemerewe kugira ngo akinire Amavubi.
Uyu rutahizamu ukinira Bugesera FC yarigaragaje muri uyu mwaka w’imikino nubwo uburyo bwe bw’imikinire butavugwaho rumwe.
Uwatanze amakuru yavuze ko hashize iminsi 10 Elijah yemeye kuzakinira Amavubi ndetse ko nta gihindutse azakina umukino wa Benin na Lesotho,mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Uyu musore biravugwa kandi ko yifuzwa cyane na APR FC ndetse na Police FC yo bivugwa ko yanayisinyiye imbanzirizamasezerano.
Uruhande rwe ruvuga ko ikipe azerekezamo iizamenyekana nyuma y’umukino usoza shampiyona Bugesera FC izakirwamo na Etoile de l’Est tariki 11 Gicurasi 2024.
Bivugwa ko abahagarariye Elijah batishimiye ko aya makuru yagiye hanze kuko ngo bifuzaga ko guhamagarwa kwe kwatungura abanyarwanda.