RIB Yafunze Yaka Mwana n’abandi bakoresha YouTube Mu Kuvuga Iby’Urukozasoni
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi abantu batandatu bavugwaho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kuvuga iby’urukozasoni.
Ibyaha bakoze byitwa ‘ icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, icyaha cyo gukora ibiterasoni mu ruhame n’icyaha cyo gutukana mu ruhame’.
Ibyo kubafata byarangiye hagati ya italiki ya 16 Mata na taliki 6 Gicurasi, 2024.
Abafunzwe kugeza ubu harimo Mukamana Francine w’imyaka 24, akaba akoresha shene ya YouTube izwi nka Fanny TV 250 na Iradukunda Themistocles uzwi nka T. Bless w’imyaka 27, akagira shene ya YouTube izwi nka Kigali Magazine.
Hari Gasore Pacifique uzwi nka ’Yaka Mwana’ w’imyaka 38, Uwase Natasha w’imyaka 20, Uwimana Jeannette uzwi nka Gaju w’imyaka 20 ndetse na Mugwaneza Christian w’imyaka 26, akaba afata amashusho anyuzwa kuri za shene ya YouTube.
Bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye binyuze mu gukora ibiganiro kuri shene za YouTube zitandukanye zirimo Kigali Magazine, Umurava YouTube Channel, Sawa Sawa Show na Iryakabagari TV.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zoherezwe mu bushinjacyaha.
Icyakora dosiye ya Mukamana Francine na Uwase Natasha zo zamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa giteganywa n’ingingo ya 34 mu gitabo cy’amategeko ahana, No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 yerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.
Abagikoze baramutse bahamwe n’iki cyaha, bahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu ariko itarenga itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.
Gukora ibiterasoni mu ruhame ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu, ariko nanone iki gihano ntikirenza imyaka ibiri.
Gutukana mu ruhame ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 161 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku minsi 15 ariko ntarenze amezi abiri, ndetse n’amafaranga kuva ku bihumbi 100 Frw kugera ku bihumbi 200 Frw. Ashobora kandi guhanishwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry aherutse gutanga umuburo ku bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamamaza ubusambanyi n’ubwomanzi.
Yavuze ko ibyo bitari mu ndangagaciro z’Abanyarwanda ko abantu bamamaza ibibangamiye umuco nyarwanda.
Asaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwirinda iyo migenzereze.