Mahamat Déby, yatangajwe kumugaragaro ko yatsinze amatora ya perezida wa Tchad
Gen Déby yatsinze n’amajwi 61.3%, nk’uko urwego rw’amatora rw’igihugu rubitangaza, mu gihe mukeba we Minisitiri w’intebe Succes Masra, bari bahanganye yatsinze ku majwi 18.53%.
Bwana Masra yari yatangaje mbere ko yatsinze mu cyiciro cya mbere cy’amatora ariko akavuga ko yibwe.
Gen Déby w’imyaka 40 yashyizweho nk’umuyobozi wa Tchad n’abasirikare nyuma yuko se Idriss Déby Itno yiciwe mu ntambara yarwanaga n’ingabo z’inyeshyamba muri Mata 2021.
Mbere gato yuko ibyavuye mu matora bitangazwa, Minisitiri w’intebe Masra yatangaje ko ariwe watsinze abisakaza ku mbuga nkoranyambaga kuri Facebook, ahamagarira abamushyigikiye n’inzego z’umutekano kutemera ibindi bizatangazwa atari intsinzi ye.
Tchad ibaye iya mbere mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika , buhagaritse ubutegetsi bwa gisirikare bukaba bwemeye ko habaho amatora no kugarura ubutegetsi bw’abasivili.
Abandi bari biyemeje guhangana n’aba bakandida bavuzwe haruguru, bangiwe kwiyamamaza kuko ngo batari bujuje ibisabwa, ariko bikavugwa ko byatewe n’impamvu zindi za Politiki.
Mubyara wa Gen Déby, Yaya Dillo, yishwe n’inzego z’umutekano muri Gashyantare ubwo bivugwa ko yari ayoboye igitero ku kigo cy’igihugu gishinzwe umutekano mu murwa mukuru, N’Djamena.
Idriss Déby nawe yari yahiritse Hissène Habré mu 1990 kandi akomeza kuyobora mu myaka mirongo itatu yakurikiyeho kugeza apfiriye ku rugamba muri Mata 2021 afite imyaka 68.