Inyeshyamba nshya zinjiye my mirwano na M23

Inyeshyamba nshya zinjiye my mirwano na M23

May 18,2024

Abarwanyi ba M23 babyutse bahanganye n’inyeshyamba za NDC/Ndume ndume za Gen.Guidon Shimirayi.

Uduce twa Ihura,Ibuga,umujyi wa Kashuga byagenzurwaga na FDLR ifatanyije na NDC/Ndume ndume za Gen.Guidon Shimirayi twigaruriwe na M23 mu mirwano yabyutse ibahanganishije.

Abarwanyi ba M23 babyutse bahanganye n’inyeshyamba za NDC/Ndume ndume za Gen.Guidon Shimirayi

Uduce twa Ihura,Ibuga,umujyi wa Kashuga byagenzurwaga na FDLR ifatanyije na NDC/Ndume za Gen.Guidon Shimirayi twigaruriwe na M23 mu mirwano yabyutse ibahanganishije.

Aya makuru yemezwa na Gen.Shimilayi umwe mu bakomanda ba Wazalendo ifite ingabo muri ako gace,mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune uri Goma.

Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile muri ako gace avuga ko imirwano ikomereje mu misozi ya Gashuga,Misinga,hafi ya Mweso aho aba Wazalendo bashakaga kwisubiza agace ka Mweso gasanzwe kagenzurwa na M23,ariko bikaba bitarasobanuka neza.

Uduce twa Ihura,Ibuga duherereye muri Sheferi Bashali Mukoto,Teritwari ya Masisi tukaba tumaze imyaka irenga 10 tugenzurwa n’umutwe wa FDLR muri iki gihe hakaba habarizwaga inite iyoborwa na Col.Marius.