Abakobwa: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umusore agukunda by'ukuri

Abakobwa: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umusore agukunda by'ukuri

  • Ibiranga umusore ugukunda by'ukuri

  • Namenya gute ko umusore ankunda by'ukuri?

  • Ni ibihe bimenyetso biranga umusore ugukunda atakuryarya?

May 20,2024

Urukundo abantu benshi ntibakunda kurwerekana kimwe, kuko hari ababivuga hakaba n’abatinya kuvuga ko bakunze, ariko burya ngo ntirwihishira, iyo rwagufashe, rushobora kugutamaza. Abahanga mu kwiga imyitwarire y’abantu bashyize ahagaragara bimwe mu bishobora kukwereka ko umuhungu yakwihebeye.

Ikimenyetso cya 1: Amagambo yihariye kuri wowe

Burya iyo umuhungu akunda umukobwo biroroshye kubimenya niyo yaba atarabimubwira. Cyane cyane iyo bavugana haba kuri telephone cyangwa bari kumwe, usanga umuhungu hari amagambo akunda gukoresha y’umwihariko kuri iyo nyampinga. Urugero, usanga akunda kuguhimba utubyiniriro twiza, akakuvugisha yitonze, mbese ukumva ko yakwitayeho.

Ikimenyetso cya 2: Usanga avuga ngo twebwe

Mu by’ukuri umuhungu iyo yagukunze, abayumva ibyiza byose bibaho byabageraho mwese. Niyo mpanvu rero akenshi iyo muganira cyangwa aganira na bagenzi banyu, aba avuga ngo twebwe turashaka gukora ibi nibi, cyangwa ugasanga icyo ashatse gukora naho ashatse kujya ashaka ko muba muri kumwe. Hari igihe abikora rimwe narimwe atazi ko birimo kumubaho.

Ikimenyetso cya 3: Agushyigikira aho ariho hose

Niba muri nk’ahantu na bagenzi banyu muganira, uzumva ashaka kugushyigikira no kukuvugira neza. Niwunva muganira akajya akuzanamo cyane cyangwa akwakira mu biganiro uzamenye ko umutima we wawitwariye kera. Gusa ubutaha nagushyigikira ujye umwereka ko wishimye, bituma atahana umutima utuje, ko nawe wabibonye, kandi byagushimishije.

Ikimenyetso cya 4: Ku gutetesha

Hari ibintu byinshi umukunzi wawe ashobora kugukorera, bikwereka ko nta wundi akunda uretse wowe. Usanga nk’iyo muri kumwe mutembera aba agufashe akaboko, akunda gukorakora mu musatsi wawe, mbese akaba yumva atakura ibiganza bye ku mubiri wawe. Usanga umuhungu ugukunda ahora ashaka gukorakora ku mubiri wawe, nko ku ijosi, mu mugongo, mu kiganza, n’ahandi biterwa naho akunda.  Ndetse burya ntimwatandukana atanagusomye.

Ikimenyetso cya 5: Akunda kukubwira cyane ahazaza he

Si abahungu benshi bakunda kuvuga imishinga yabo y’ejo hazaza, ariko nubona umuntu atinyuka akakubwira ibyo ateganya gukora byose, ujye umenya ko ashaka ko muzabibanamo muri babiri kandi mukundanye. Mbese aba asa nkaho akubwira ko yifuza ko wazamubera umugore.

Mu byukuri ibi ni ibintu bikomeye, kuko nta bantu benshi badakunda kubivuga. Hari abahungu bakubwiza ukuri icyo bagutekerezaho ari hari nababivuga ari uko babonye ko umukobwa yamaze kumwiyunvamo. Bino byose rero abikubwiye nawe utabaye umwana wamenya icyo ashaka, ugatangira kumwereka ko nawe wifuza kubana nawe.