Mutesi Jolly yerekeje i Londre mu Bwongereza
Miss Mutesi Jolly yasesekaye i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye ubutumire bw'Umuryango w'Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxfod, yakirwa na musaza we Rwigema.
Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, watumiye Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nk’umushyitsi wihariye uzanatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa izaba hagati ya tariki 24 na 26 Gicurasi 2024.
Nk'uko Mutesi Jolly yabisangije ibihumbi by'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yamaze kugera mu Mujyi wa London aho yitabiriye inama ya Oxford Africa 2024, nyuma y'uko agaragaje ko atewe ishema n’intambwe yateye akanifashisha ijambo ry’Imana riri mu Imigani agaragaza ko impano y’umuntu ari yo imuremera inzira.
Miss Jolly akigera i Londres yasanganiwe na musaza we Rwigema. Yanditse kurir Instagram ati: "Nageze i Londres, aho nitabiriye Oxford. Banyarwandakazi, uwo mubona kuri iyi foto ni musaza wanjye mukuru, akaba umusore mwiza cyane, w'umuhanga kandi ufite ikinyabupfura. Ubu noneho mwamenye uwo mukwiriye kwegera, ni njye 'Manager'."
Uyu mukobwa biteganijwe ko azatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa iba buri mwaka, ikaba itegurwa n’Umuryango Mugari w’Abanyafurika biga n'abize muri iyi Kaminuza.
Umuryango utegura iyi nama, watangijwe mu mwaka wa 1958. Nk'uko bigaragara mu butumire bwahawe Miss Mutesi Jolly, aho yatumiwe nk’umushyitsi w’icyubahiro.
Abandi bazatanga ibiganiro muri iyi Nama barimo Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo, Dr Donald Kaberuka wabaye Umunyamabanga wa Karindwi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Amina Mohamed Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye. Byinshi byigirwa muri iyi Nama byitsa ku bateza imbere Afurika ikarushaho kuba nyabagendwa no kuba isoko y’ibisubizo.
Kuri ubu, Mutesi Jolly w'imyaka 27 y'amavuko wahagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Nyampinga w'Isi mu 2016, ni Visi Perezida w’irushanwa rya ‘Miss East Africa Beauty Pageant’ ribera muri Tanzania.