Kiliziya Gatolika y'i Kinshasa yateye utwatsi ibyo kuba iri inyuma y'abashatse guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi
Inama y’abepisikopi gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENCO, yamaganye abayihuza n’igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi ryabaye mu rukerera rwa tariki ya 19 Gicurasi 2024.
Abarwanyi bagerageje iki gikorwa bari bambaye impuzankano y’umutwe w’abakomando mu ngabo za RDC, bafite ibendera rya Zaïre. Bari bayobowe na Christian Malanga wishwe n’abapolisi barinda ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Amakuru ava i Kinshasa avuga ko Malanga wabaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari kumwe n’abarwanyi bagera kuri 50, barimo abagabye igitero ku biro by’Umukuru w’Igihugu, abateye kwa Minisitiri Kamerhe n’abari ku gishanga cy’umugezi wa Congo.
CENCO yamaganye iri geregeza rya ‘coup d’état’, igaragaza ko nta kindi ryari kugeraho, keretse kongera ububabare Abanye-Congo basanzwe bafite, cyane cyane abazira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Iyi nama y’abepisikopi yatangaje ko nyuma y’iki gitero, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto igaragaza Christian Malanga ari kumwe n’abepisikopi n’abandi bantu, kandi ko hari abashatse kuyifashisha bagaragaza ko bafitanye umubano wihariye na we.
Yatangaje ko nta kibuza abapisikopi kwemerera ikiremwamuntu icyo ari cyo cyose kubegera ngo bafate amafoto cyangwa amashusho, isobanura ko abashatse guhuza iyi foto n’igitero cyagabwe i Kinshasa nta neza bagamije.
Iti “Uyu muntu si umunyamuryango w’urwego urwo ari rwo rwose rwemewe rwa Kiliziya Gatolika, haba ku rwego rwo ku cyicaro gikuru cya Vatican i Roma ndetse no ku rwego rw’igihugu muri RDC. Ibi bikorwa bigayitse nta ruhare Kiliziya Gatolika ibifitemo.”
Iki gitero gikomeje kwamaganwa n’abanyapolitiki benshi, by’umwihariko abo muri RDC nka Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, watangaje ko ibibazo byose byaba biri muri politiki y’igihugu, icyemezo cyo gufata intwaro kidakwiye.
Katumbi yagize ati “Uko umwuka wa politiki waba umeze kose, umwanzuro wo gukora ibikorwa by’urugomo nk’igisubizo ntabwo ari wo watanga amahoro, umutekano n’iterambere Abanye-Congo bose bifuza.”
Iki gitero cyapfiriyemo abantu bane barimo babiri bo ku ruhande rw’abakigabye n’abapolisi babiri barinda Minisitiri Kamerhe. Igisirikare cya RDC cyatangaje ko cyataye muri yombi benshi muri bo, barimo abafite ubwenegihugu bw’amahanga.