Rubavu: Polisi yarashe sedo w'akagari

Rubavu: Polisi yarashe sedo w'akagari

May 21,2024

Umuyobozi wungirije w’akagari [SEDO] ka Murambi ko mu murenge wa Rubavu ho mu karere ka Rubavu, yarashwe na Polisi y’igihugu nyuma yo kumwibeshyamo umugizi wa nabi.

Amakuru dukesha Bwiza.com aravuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ubwo uyu SEDO yari kumwe n’uhagarariye inkeragutabara mu murenge bari kuri Moto, bagatangirwa n’abagizi ba nabi bagatabaza.

BWIZA iravuga ko uyu SEDO warashwe akaguru ari kwitabwaho mu bitaro bya Gisenyi, akaba ari ahasanzwe hakirirwa indembe.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yabwiye iki gitangazamakuru koko ko uriya muyobozi yakomerekejwe na Polisi ubwo yari itabaye.

Yagize ati: "Kugeza ubu ntiturasobanukirwa niba yari umwe mu batabaye, cyangwa niba yari umugenzi wari kuri moto. Gusa yakomerekeye mu gutabara kwa Polisi, kandi iperereza rirakomeje."

ACP Rutikanga yunzemo ko ubwo Polisi yatabaraga hari abagizi ba nabi bafashwe, kuri ubu bakaba bafitwe na Polisi kandi ko iperereza rigikomeje kuburyo hari n’abandi bashobora gufatwa.

Polisi biciye mu muvugizi wayo yahumurije abaturage ibizeza ko inzego zishinzwe umutekano ziri maso, mbere yo kubasaba ubufatanye mu gutangira amakuru ku gihe, kuko bitanga umusaruro.