Gen. Bunyoni agiye gusubira mu nkiko
Gen Alain Guillaume Bunyoni wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere na Minisitiri w’Intebe, azaburanira mu rukiko rw’ikirenga mu cyumweru gitaha, tariki ya 27 Gicurasi 2024.
Bunyoni yakatiwe igifungo cya burundu mu Ugushyingo 2023, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gushaka kwica Perezida Evariste Ndayishimiye, umugambi wo gukuraho ubutegetsi n’icyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Muri Mutarama 2024, Gen Bunyoni utemera ibyaha aregwa yarajuriye, agaragaza ko yifuza kugirwa umwere, imitungo ye yafatiriwe irimo inzu enye n’imodoka 14 bikarekurwa.
Umwanditsi w’urukiko rw’ikirenga, Twagirayezu Anne-Marie, yagaragaje ko urubanza rwa Bunyoni n’Ubushinjacyaha ruteganyijwe tariki ya 27 Gicurasi, rukazabera mu ntara ya Gitega.
Muri rusange, ibyaha Bunyoni azaburana ni icy’umugambi wo guhindura ubutegetsi bwemewe n’Itegeko Nshinga, umugambi wo kwica Umukuru w’Igihugu, gusebya abayobozi, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, guhungabanya ubukungu bw’igihugu, gukoresha ububasha mu nyungu bwite no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Uwo munsi hazaburana kandi Col Désiré Uwamahoro wahoze ayobora ishami rya Polisi rishinzwe gukumira imyigaragambyo na Col Destino Bapfumukeko wakoreraga mu rwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza (SNR). Bashinjwa umugambi wo guhirika ubutegetsi no kumena amabanga y’akazi. Aba bari barakatiwe igifungo cy’imyaka 15.
Côme Niyonsaba wari ushinzwe inyubako za Bunyoni, ni we wa nyuma uri ku rutonde rw’abazaburanishwa muri uru rubanza. Bagenzi be bari bakatiwe igifungo kimwe cy’imyaka itatu barimo Melchiade Uwimana wayoboye agace ka Mubone na Isaac Banigwaninzigo wari umushoferi wa Bunyoni bo ntibari ku rutonde.