Abakobwa: Umusore nk'uyu ntakwiye umwanya wawe ndetse ntuzigere wemera kumwambarira ubusa

Abakobwa: Umusore nk'uyu ntakwiye umwanya wawe ndetse ntuzigere wemera kumwambarira ubusa

  • Umusore udakwiye kuryamana na we

  • Umusore udakwiye gutaho umwanya wawe

May 23,2024

Mukobwa ntabwo wari ukwiriye kuryamana n’umusore utagufata neza, ngo akwiteho aguhe ibyo ukeneye. Ntuzatume umusore ukora ibi bintu akoresha ibiganza bye kuri wowe. Uko umukunda kose, ntuzamwemerere ngo agukuremo imyenda.

 

UYU MUSORE UZAMWIYAME, UMWIYAKE AGUSHAKE AKUBURE.

 

1. Niba aguhatiriza

Ntabwo afite uburenganzira bwo kuguhatiriza ngo muryamane. Niba aguhatiriza ngo muryamane uwo nta n'ubwo akwiriye umwanya wawe. Niba agukunda azubaha umwanzuro wawe.

 

2. Umusore ukuvugisha iyo ashaka ko mutera akabariro gusa

Nturi bene uwo mukobwa! Ibi bishatse gusobanura ko uwo musore akwiriye gushimishwa no kuvugana nawe gusa. Bene uyu musore nta nubwo aguha agahenge n'iyo uri mu mihango iteka aba yumva yahora agukoresha imibonano kandi anaguhase. Umusore utaguhamagara ngo yumve uko umeze, uyu ntabwo ukwiriye kumuha umwanya. Uyu musore ntabwo akwiriye umubiri wawe.

 

3. Arakubeshya

Niba akubeshya, akakubeshya no ku kazi akora uwo ntabwo ari uwawe, nta nubwo akwiriye kujya mu maguru yawe. Uyu musore akubeshya umubare w'abo baryamanye, ntuzizere umuntu ushimishwa no kukubeshya.

 

4. Aguca inyuma

Uyu musore ukunda kumubonana n’abandi bakobwa cyane cyangwa ukabona akunda kwandikirana cyane n’abandi bakobwa, uzamugendere kure. Uyu musore ntabwo akwiriye kujya mu maguru yawe.

 

5. Ajya aguhamagara amazina atari ayawe

Niba ashiduka yaguhamagaye andi mazina y’abakobwa uwo ntabwo ari uwawe nta nubwo akwiriye umwanya wawe, ntuzamwemerere ikintu na kimwe.

 

6. Ntabwo ari umwizerwa

Umusore ukururana na buri mukobwa abonye, uwo ntabwo ari umukunzi wawe ukeneye cyane. Uyu musore uzamuhe urwandiko rumusezerera hakiri kare.

 

Inkomoko: OperaNews