Muhanga: Abarimu babiri batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umwana w'umukobwa wiga mu Kiciro rusange

Muhanga: Abarimu babiri batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umwana w'umukobwa wiga mu Kiciro rusange

  • Umwarimu watije icyumba mugenzi we ngo asambanyirizemo umwana yatawe muri yombi

  • Umwana wiga mu kiciro rusange aravuga ko yasambanyijwe na mwarimu we

May 23,2024

Abarimu babiri batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha w’imyaka 16 y’amavuko, wiga mu cyiciro rusange (Tronc Commun).

Amakuru avuga ko aba barimu basanzwe bigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga.

Bivugwa ko bijya gutangira umwe muri aba barimu bigisha kuri ES Nyakabanda, yasabye mugenzi we kumutiza icyumba cy’inzu ye kugira ngo ahasambanyirize uwo mwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.  

Amakuru akomeza avuga ko uyu ukekwaho gusambanya uwo munyeshuri asanzwe abana n’abandi barezi mu nzu imwe, akaba ariyo mpamvu yagiye gutira mugenzi we inzu nyuma yuko yari yabonye ko nta hantu yamusambanyiriza, agasaba uwo ubana n’umugore kumutiza icyumba kimwe.

Ikinyamakuru UMUSEKE ducyesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu mwarimu yaje kwinjiza muri icyo cyumba uwo mwana w’umukobwa atabanje kumubwira ibyo bagiyemo maze amusambanya ku ngufu.

Uyu mwarimu ubwo amaze gukorera uriya mwana w’umukobwa ibya mfura mbi, nibwo ngo uwo mwana yasohotse mu cyumba arira kubera ko atari azi ko aricyo amuhamagariye abibwira ababyeyi n’inshuti ze.

Umuturage umwe mu bari aho ibi byabereye waganiriye na kiriya gitangazamakuru yavuze ko ibi byababaje ababyumvise bose, bagasaba ko Inzego z’ubugenzacyaha zagombye guhana zihanukiriye abo barezi bombi icyaha kiramutse kibahamye.

Uyu muturage ubwo yaganiraga na kiriya gitangazamakuru yagize ati “Uyu mukobwa yatubwiye ko bakimara kugera mu cyumba mwarimu yahise atangira kumusambanya ahita abwira abandi uko byagenze.”

Nkundisano Jean Pierre usanzwe ari umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda, yemera ko ayo makuru y’abakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha yayamenye.

Icyakora ngo Nkundisano Jean Pierre yamenye aya makuru ayabwiwe n’Ushinzwe Uburezi ku Murenge agatumiza abo barezi bombi bahagera RIB igahita ibafata ibakekaho kiriya cyaha.

Nkundisano Jean Pierre aganira n’itangazamakuru yagize ati “Byabaye ngombwa ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha babafata kugira ngo babakoreho iperereza andi makuru arenzeho nibo bayatanga.”

Abakekwaho iki cyaha ni Ishimwe Olivier uyu akaba ari ingaragu na mugenzi we wubatse ushinjwa kumutiza icyumba, amakuru akavuga ko aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Muhanga.