Umusirikare yariye karungu kubera telefoni arasa bagenzi be ndetse n'undi wese wageragezaga kumwegera
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Gicurasi 2024, umusirikare wa (FARDC) yarashe mugenzi we yitaba Imana mbere yo kwiyahura.
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko aya mahano yabereye mu mujyi rwagati muri Bunia aho bakunze kwita ONC (National Coffee Office) muri zone y’ibikorwa by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Ngezi muri komini ya Mbunya.
Nk’uko byatangajwe na Abeli Mwangu Gérard, usanzwe ari komiseri mukuru, ngo umusirikare wakoze ubwo bwicanyi asanzwe afite ipeti rya oldat deuxième classe, aho yarashe yegereye nyakwigendera kubera ikibazo cya telephone yari yabuze.
Uyu muyobozi wa polisi mu mujyi wa Bunia akomeza avuga ko uyu musirikare wakoze ubu bwicanyi mbere yuko yiyahura yitwa Kalema.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Abeli Mwangu Gérard yagize ati “Uwarashe ni Kalema wo mu mutwe wa PM (Polisi ya Gisirikare). Aho akorera habuze telefoni ya premier sergent-major Stéphane usanzwe ari pasiteri unagemurira uyu mutwe.”
Abeli Mwangu Gérard yakomeje avuga ko“Umuyobozi wa sitasiyo kugira ngo abone igisubizo, yafashe terefone ya 2ᵉ classe Kalema, ukekwaho kuba umujura maze ayishyikiriza premier sergent-major Stéphane …. Nk’igisubizo, 2ᵉ classe Kalema, yarakaye, ahita arasa yegereye kuri premier sergent-major Stéphane wapfiriye aho. “
Urubuga 7sur7.cd ducyesha iyi nkuru ruvuga ko abandi basirikare babiri “bakomerekejwe” bikomeye na 2ᵉ classe Kalema nawe wiyahuye.
Abeli Mwangu Gérard yakomeje agira ati “Nyuma y’amasasu yumvikanye muri ako gace, Kapiteni Nonga yaje kubaza uko ibintu byifashe. Ageze aho, nawe yakiriye isasu mu nda, ahita yimurirwa mu bitaro bikuru bya Bunia.”
Komiseri mukuru Abeli Mwangu Gérard yongeyeho ko “Kaporali Mobutu wari uri aho, wakomerekeye mu ntambara, na we yararashwe ajyanwa mu bitaro kugira ngo abone ubuvuzi bukwiye, 2ᵉ classe Kalema yiyahuye nyuma yo kuraswa isasu mu kirenge cy’iburyo nyuma yo gutabara k’umutwe wa PM watabajwe ngo ugarure umutekano. ”
Kiriya gitangazamakuru cyandikirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko Urusaku rw’imbunda ngo rwatumye habaho ihungabana “igice” ry’ibikorwa by’ubukungu mu isoko rikuru rya Bunia.
Icyakora, Polisi ya kiriya gihugu irizeza ko yafashe ingamba zose zo kugarura umutekano i Bunia kandi ibintu bikaba bituje muri iki gihe.