Umukobwa akomeje guca ibintu kubera ikintu gitangaje akomeje kwishimira

Umukobwa akomeje guca ibintu kubera ikintu gitangaje akomeje kwishimira

  • Eve Onyedikachukwu yashyize hanze amafoto yishimira gukuramo nyababyeyi

  • Abantu bakomeje gutangarira Eve Onyedikachukwu kubera ibyo yatangaje

May 24,2024

Umukobwa wo mu gihugu cya Nigeria witwa Eve Onyedikachukwu yatunguye benshi bacika ururondogoro nyuma yo gushyira hanze amafoto yishimira imyaka 10 amaze akuyemo Nyababyeyi, aho yavuze ko aticuza ku byo yakoze na gato.

Uyu mukobwa yavuze ko yishimye imyaka 10 ishize akuyemo Nyababyeyi, avuga ko aticuza kubyo yakoze byari bikenewe.

Uyu mukobwa yagize Ati ” Uyu munsi ndishimira imyaka 10 ishize nkuyemo Nyababyeyi kuko ntampamvu yo kuzana umwana hano ku isi udafite icyo ku mutungisha, bityo rero ntabwo nicuza kubyo nakoze ahubwo ndabyishimira”.

Ubu butumwa yabunyugije ku rukuta rwe rwa Facebook, abutangaza avuga ko atari byiza kubyara umwana utazabasha kumubonera ibyo akenera bityo ibyo yakoze kuri we ngo bikaba ari Ishema.

Mu yandi makuru, Ibimenyetso by’agahinda gakabije bigaragara ku mugore umwe muri batanu bo mu Rwanda nyuma yo kwibaruka umwana. Ni ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange impuguke mu by’ubuzima zihamya ko gikwiriye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe Providence M Umuziga, Darius Gishoma, Michaela Hynie, Laetitia Nyirazinyoye na Etienne Nsereko, bukaba bwarasohotse mu kinyamakuru cy’ubuzima (journal) mu mwaka ushize, bugaragaza ko iki kibazo gikomerera abagore bagera kuri kimwe cya kane cy’ababyara mu Gihugu.

Abo bashakashatsi bavuga ko gushyigikirwa n’umuryango mbere na nyuma yo kubyara biri mu birinda ubwo bwihebe buvamo agahinda gakabije.

Ni mu gihe iyo umubyeyi abuze umuryango umuba hafi bimushyira mu byago byo kugaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije gashobora guteza izindi ndwara zikomeye mu gihe katitaweho hakiri kare.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 ku bagore 396 batwite, bahabwaga serivisi zihabwa abagore bahabwa iyo batwite kugeza barwaye, bakaba baratangiye gukurikiranwa bageze mu gihembwe cyabo cya kabiri, baza no gukurikiranwa nyuma yo kubyara.   

Bwari bugamije kurebera hamwe ingaruka zo kubura ubufasha mu gihe cyo gutwita no kubyara ku bagore bo mu Rwanda.

Abagore bakozweho ubushakashatsi batoranyijwe mu bigo nderabuzima bine bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ariko ababyeyi bakomeje gukorerwaho ubwo bushakashatsi kugeza burangiye bari 311, bivuze ko ababwikuyemo banganaga a 21.46%.

Byaje kugaragaza ko 20.9% by’abagore bakozweho ubushakashatsi, ni ukuvuga abasaga kimwe cya kane, bagaragaje ibimenyetso by’agahinda gakabije nyuma yo kubyara.

Ibyo bimenyetso byagiye bishingira ku miterere y’ubuzima bwabo itarabaga imeze neza, aho byabaga bifitanye isano n’ibipimo ababyeyi bagaragazaga ku birebana n’ubuzima bwabo.

Abavugaga ko biyumva bameze neza ndetse ari na ko ibipimo bibigaragaza, ni ababaga bafite abababa hafi haba umugabo cyangwa abandi bo mu muryango we bamugaragariza urukundo ndetse bakanamwunganira mu bishobora kumugora mu mirimo ya buri munsi.

Bivugwa ko umugore utagira umugabo umuba hafi mu gihe cyo gutwita aba afite ibyago byinshi cyane byo kwibasirwa n’agahinda gakabije nyuma yo kubyara, mu gihe abafite inshuti nziza na bo baba bafite bwizewe ku rundi ruhande.

Na none kandi guhura n’ibibazo by’ubuzima binyuranye ku mugore utwite na byo biri mu bimwongerera ibyago byo kugaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije.

Gusa hanagaragajwe isano y’ibyo bibazo n’ikigero cy’imyaka umubyeyi aba afite mu gihe cyo kubyara, ibibazo bijyanye na nyababyeyi iba itaragira ubushobozi bwo kwakira umwana ndetse n’uburyo yabyayemo.   

Izo mpuguke mu by’ubuzima zatangaje ko gushyiraho gahunda zibanda ku babyeyi bakimara kubyara ndetse no kongera imbaraga mu kubashyigikira mu miryango bikajyana no kwihuriza mu mahuriro yabo abafasha gusangira ubuzima n’ubunararibonye.

Aka gahinda gakabije gatandukanye n’imihangayiko umugore ashobora kugira nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu ikurikira kubyara, kuko ko gashobora kugera kumara amezi menshi ari mu mwaka.

Mu bimenyetso byigaragaza cyane ku bahuye n’icyo kibazo harimo guhorana ibitotsi bidashira, kubura ikiryi (appettit), kubabara umubiri wose, no kugorwa no gushyikirana n’umwana.

Iyi ndwara ishobora gutangira buhoro buhoro, cyangwa igahita yigaragaza, kandi ishobora kuba yoroheje cyangwa ikaba iy’igikatu. Ku bagore bamwe imara igihe gito cyane mu gihe ku bandi imara igihe kirekire cyane.

Uburyo iyo ndwara ivurwamo harimo ubujyanama, imiti ivura agahinda gakabije ndetse n’ifasha imisemburo yo mu mubiri kongera gukora neza.

Hari ubwo ako gahinda gasaze gakomereza ku kandi umubyeyi aba yaragize mbere yo kubyara. Ibindi bimenyetso byako bigaragara inyuma harimo kwitakariza icyizere, kumva ntacyo ushoboye ukanicira urubanza, kurira, kubura ibitotsi, guhorana igishyika n’ibindi.   

Umubyeyi wahuye n’iki kibazo agerageza kwihunza abantu bose harimo n’umwana yibyariye, umugabo we, inshuti ndetse n’abandi mu bagize umuryango ariko iyo abagize umuryango bamwitayeho abasha gukira vuba bafatanyije n’abaganga.