Ndi mwiza abakobwa barankunda, mbayeho ndyohewe! Amagambo y’umunyamakuru Lorenzo wa RBA ari gutigisa imbuga nkoranyambaga

Ndi mwiza abakobwa barankunda, mbayeho ndyohewe! Amagambo y’umunyamakuru Lorenzo wa RBA ari gutigisa imbuga nkoranyambaga

  • Lorenzo yakomoje ku bivugwa ko asa n'abakobwa

May 24,2024

Umwe mu banyamakuru ukora kuri Radio Rwanda uzwi nka Lorenzo ubwo yari mu kiganiro cyanyuze kuri YouTube yatangaje ibintu byinshi akomoza no kumpamvu abafana na Rayon Sports bakwiye kwakira ibyo guhomba umukinnyi wabo.

Umunyamakuru Lorenzo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na mugenzi we Julius Chita ukora kuri shene ya YouTube yitwa Chita Magic.

Muri kiriya kiganiro, uyu musore yirekuye avuga ibintu byinshi harimo no kugaruka ku bimuvugwaho ko asa n’abagore.

Ubwo bari muri kiriya kiganiro gikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga, uyu musore yumvikanye avuga ko ari mwiza ameze neza ndetse ko abakobwa benshi bamukunda cyane, dore ko yivugiye ko abakobwa beza birirwa bamwandikira.

Ikindi Kandi uyu musore yagarutse ku gihombo abafana b’ikipe ya Rayon Sports bahuye nacyo cyo kubura umwe mu bakinnyi bameze neza, Hertier Luvumbu, anavuga ko bakwiye kwihangana kuko nta mukinnyi uba akwiye kuvanga siporo na politike bityo ko byari ngombwa ko yirukanwa.

Sibyo gusa kandi uyu munyamakuru ukunzwe na benshi kuri Radio Rwanda yagarutse ku bantu bamuserereza bavuga ko asa n’abakobwa maze avuga ko abantu babivuga atabyitaho kuko ntago wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.

Ibyo byatumye na Chita wamukoreshaga ikiganiro yungamo ko burya abantu bavuga Kandi ko utababuza kuvuga.

Ubusanzwe uyu musore ni umwe mu banyamakuru hano mu gihugu cy’u Rwanda dufite bameze neza ndetse b’abahanga cyane bakunzwe na benshi.

Tags: