Dore uburyo bubiri bwagufasha gutandukana burundu n'imvi cyangwa umusatsi w'umweru
Uko warwanya imvi
Uburyo bwagufasha gutandukana n'umusatsi w'umweru
Benshi mu bantu bagira umusatsi w’umweru ariko ntabwo baba bazi uburyo bakoresha bagatandukana nawo.Muri iyi nkuru turagufasha kumenya ibyo wakora bitagoye , umusatsi wawe ukaba waba umukara nk’uko ubyifuza.
Mu rwego rwo guhindura umusatsi wawe umukara, urasabwa gukoresha mu bimwe mu biboneka hafi yawe ubanje ku bivanga vanga ku buryo bworoshye.
1. Amavuta ya Coconute avanze n’umutobe wa Orange: Ubusanzwe amavuta ya Coconute akungahaye mu bifasha umusatsi gukomera ndetse ugasa neza.Iyo rero avanze n’umutobe wa Orange , bikungahara ku ntungamubiri ya Vitamin C na Citric Acide.Aya mavuta ahita yangiza umusatsi ufite irindi bara uba urimo gukora ahubwo ugafashe umusatsi w’umwimerere gukomeza gukura neza mu ibara ryawo y’umukara.Uba usabwa kuwukoresha byibura iminota 30.
2. Black Tea: Iyi kawa , ikungahaye kuri Tannins ifasha cyane mu guhisha umusatsi ufite ibara rya ‘Gray’ uba urimo gukura igakomeza umusatsi w’umukara gukura wisanzuye.Nyuma yo koga mu mutwe wasukuye umusatsi neza, ugira inama yo kunyuzamo nanone ikawa byibura iminota 15-20.
Hari uburyo bwinshi bwo gusukura umusatsi ariko ubu nibwo tubonye dukwiriye ku kurangira tugusaba kugana muganga mu gihe waba warahuye n’iki kibazo ariko wagerageza byose bikanga.Soma inkuru zacu tukugezaho umunsi ku munsi uzajya wungukiramo uko wakwita ku magara yawe n’abawe bose.