Uko Hepatite B yandura, ibimenyetso byayo ndetse n'uko wayirinda
Ibimenyetso bya Hepatite B
Uko Hepatite B yandura
Byinshi ku ndwara ya Hepatite B
Hepatite B ni indwara yibasira umwijima ishobora kwirindwa hakoreshejwe urukingo ikaba iterwa na virus yitwa VHB.
Iyo umurwayi arengeje amezi 6 arwaye Hepatite B, ifatwa nk'aho yamaze kuba karande cyangwa iy'ubuzima bwose.
Virusi itera Hepatite B yandurira mu mibonano idakingiye cyangwa se mu maraso.
Ibimenyetso bya Hepatite B
Abantu benshi mu banduye iyi virusi yaba mu ntangiriro cyangwa se yaramaze kuba karande nta kimenyetso berekana cyangwa se berekana ibimenyetso byoroheje.
Ku berekana ibimenyetso kuri Hepatite B iri mu ntangiro bishobora kugaragara kuva ku mezi 2 kugeza 6 birimo:
- Umuriro
- Umunaniro
- Isesemi
- Inkari zijimye
- Kuruka
- Kubura ubushake bwo kurya
- Kubabara mu nda
- Kubabara mu ngingo
- Kwituma umwanda w'umukara usa n'ibumba
- Guhinduka k'uruhu n'amaso bikaba umuhondo
Hagati ya 90% na 95% by'abakuze banduye Hepatite B, umubiri wayo ushobora kuyikira batanyweye imiti mu gihe cy'amezi 6 ndetse bagahita babona ubwirinzi buzayirwanya ubuzima bwabo bwose.
Gusa bamwe mu banduye, umubiri wabo ntushobora kuyirwanya ndetse ihinduka chronique cyangwa karande.
Abafite ibyago byo kurwara Hepatite B ubuzima bwabo bwose harimo abana bato cyane kuva ku kwezi kumwe kugeza ku myaka 4.
Hepatite B itavuwe ishobora gutera ibyago byinshi ku buzima harimo kumagara k'umwijima cyangwa Kanseri y'umwijima.
Soma n'iyi:
Sobanukirwa Hepatite A, uko yandura, ibimenyetso byayo, uko ivurwa ndetse n'uko wayirinda