Cléophas Barore uyobora RBA yabaye uwa mbere mu ishami yigagamo muri Kaminuza

Cléophas Barore uyobora RBA yabaye uwa mbere mu ishami yigagamo muri Kaminuza

  • Cléophas Barore yasoje amasomo y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

  • Cléophas Barore wigaga mu ishami rya Theologie yarangije ahize abanyeshuri biganaga

May 25,2024

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Cléophas Barore, yasoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ari uwa mbere, mu Ishami rya Théologie muri Kaminuza ya East African Christian College.

Amafoto ya Barore yambaye ikanzu ari kumwe n’abandi biganye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uyu mugabo ni umwe banyamakuru bakunzwe bitewe n’ubuhanga yagiye agaragaza mu gusoma ibinyamakuru mu kiganiro ‘Makuru ki mu binyamakuru?’ kuri Radio Rwanda kiba buri wa Gatandatu, ndetse akundirwa uburyo ayobora ibiganiro kuri Radio na Televiziyo Rwanda.

Barore Cleophas ni umugabo w’igikwerere umaze imyaka ikabakaba 30 mu mwuga w’itangazamakuru, akaba yarakoze muri Orinfor yaje kuba RBA kuva yatangira akazi k’itangazamakuru kugeza magingo aya.

Barore yize mu kigo cy’abihayimana cya IFAK na kaminuza y’itangazamakuru muri ICK.Yatangiye kwiga yizeye kuzaba umupadiri birangira akundanye n’umukobwa watumye ahindura icyerekezo.

Ubu arubatse afite umugore n’abana batandatu yabyaranye n’uwo bakuranye banaturanye.

Uyu mugabo wavukiye muri Gicumbi,ni umupasitoro muri ADEPR Remera.