Umugabo uheruka kwigamba kuri Youtube ko yishe Paster Theogene yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Hategekimana Emmanuel yagaragaye kuri Youtube ari gusobanura ko ari mu bantu bahawe inshingano zo kwica Pasiteri Théogène Niyonshuti uzwi nk’Inzahuke hifashishijwe imbaraga z’umwijima.
Uyu yumvikanye avuga ngo: "Pasiteri Inzahuke buriya nitwe twamutwaye, twamutwaye twabipanze ndetse no mu bagiye kunywa amaraso ye nanjye nari ndimo.
Twari kuri misiyo y’abapasiteri 10. Ahantu twari twapanze ko azapfira hari ku gasitasiyo....Uko byari kugenda kose ntabwo yari gucika ngo bikunde kuko nta kintu twashakaga ngo cyange."
Hategekimana ubwo yabazwaga muri RIB yatangaje ko ibyo yatangaje byose yabikoze agamije kumenyekana.
Mu rukerera rwo ku wa 23 Kamena 2023 nibwo Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.
Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu mu modoka, bose hamwe ari bane. Pasiteri Théogène n’abantu babiri bahise bapfa, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara, we akomereka bikabije, ariko aza gupfa nyuma.