M23 yatangaje ko itazava ku izima kugeza Leta ya Kongo yemeye ibiganiro
Umutwe wa M23 wavuze ko nubwo ubizi neza ko ubutegetsi bwa RDC butazemera ibiganiro ariko witeguye gukomeza kwirwanaho no gutakamba kugeza ubwo inzira y’amahoro igezweho.
Umutwe wa M23 watangaje ko uzakomeza kwirwanaho igihe uzajya uterwa na FARDC n’abambari bayo gusa uvuga ko uzakomeza gutakamba kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro na Leta ya Kinshasa.
Ibi biri mu bikubiye mu kiganiro Gen Sultan Makenga,umugaba w’Ingabo za M23 yahaye ikinyamakuru Mama Urwagasabo.
Umutwe wa M23 uvuga ko ntawe ugabaho ibitero, nta n’uwo bashaka gutera ahubwo icyo bakora ari ukwirwanaho.
Gen Makenga yakomeje ati: "Turabizi ijana ku ijana ko Guverinoma ya Kinshasa izashaka ko ibintu bikemuka mu mahoro. Ubwo rero natwe tuzakomeza kwirwanaho mu bushobozi dufite kandi turinde abo turi kumwe nabo.
Dufite Abarundi, FDLR, abandi bitwa ba Wazalendo. Nukenera kubabona urababona hariya.
Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, biratekanye. Hari ibikorwa by’ubumwe bw’u Burayi biri gukorerwa hano. Hari ONG nyinshi zikorera hano."
M23 ivuga ko leta ya Kongo nta mahoro ishaka ndetse biteguye gukomeza kwirwanaho igihe batewe.
Abajijwe niba bateganya kuzahirika ubutegetsi bwa RDC binyuze mu ntambara, Yagize ati: "Tuzakomeza gutakamba dusaba ko ibintu byakemuka mu nzira y’amahoro ,kugeza igihe ibibazo bizakemukira."
Amakuru yo ku rugamba muri RDC aravuga ko M23 yamaze kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma yo kugabwaho ibitero na FARDC n’abambari bayo, M23 bahise birwanaho birukana izi ngabo zunze ubumwe.
M23 yinjiye aho bita Kabingo na Kamatende bakomeza aho bita Kaburi, Ku biko. Aha habereye imirwano idakanganye gusa byasize ibirindiro bibiri bya Barundi na FDLR bitwitswe. Nyuma yo kurasa aha bakomeje muri Rumbishi.
M23 yavuze ko nta gace na kamwe mu two ugenzura wigeze wamburwa n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC, bitandukanye n’ibimaze iminsi bivugwa wise "ikinyoma".